
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abantu bashya 791 banduye icyorezo cya COVID-19, bangana na 11.4% by’ibipimo 6,930 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ni mu gihe mu bipimo 130,585 byafashwe mu minsi 7 habonetsemo abarwayi bashya 7,905 bangana na 5.9%.
Uyu munsi abantu basezerewe mu bitaro bakize icyo cyorezo ni 15 mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 8. Mu minsi irindwi na bwo hasezerewe abarwayi 104 mu gihe abashya binjiye mu bitaro ari 101, ubu abarembye barimo bakaba ari 61.
Abantu bashya 15 ni bo bishwe na COVID-19, bakaba barimo abagore 3 n’abagabo 12.
Abarwayi bashya batangajwe barimo abo mu Mujyi wa Kigali 76, Musanze 76, Kamonyi 68, Gicumbi 64, Gakenke 46, Nyanza 44, Huye 43, Bugesera 39, Nyanza 38, Rusizi 33, Nyabihu 29, Rwamagana 29, RUlindo 29, Gatsibo 27, Karongi 25, Nyamagabe 24, Burera 224, Gisagara 23, Rutsiro 14, Nyaruguru 14, Nyagatare 13, Muhanga 7, Rubavu 3, Ngoma 3 na Ruhango 1.
Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize 56.6% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.
Uyu munsi, abantu bashya 2,425 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bageze ku 428,983.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown); guhera ku italiki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.
Ni mu gihe har i n’indi mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane.
Muri iki gihe cya Guma Mu Rugo, Inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19 hagamijwe guharanira kwita ku banduye ndetse no gukumira ko ubwandu bushya bukomeza gukwirakwizwa. Ibi bikorwa byongerewemo imbaraga nyinshi mu Mujyi wa Kigali n’utwo turere tundi turi muri gahunda ya Guma Mu Rugo.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.
Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.
Ku Isi, abamaze kwandura COVID-19 muri rusange bararenga miliyoni 195 barimo abasaga miliyoni 177 bakize ndetse na miliyoni 4.1 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.
