Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu cumi na barindwi (17) barwaye Koronavirusi. lbi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koronavirusi mu Rwanda ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36).
Abarwayi bashya harimo abantu icyenda (9) baje baturutse i Dubai, abantu batatu (3) baje baturutse muri Kenya, abantu babiri (2) baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuntu umwe (1) waje aturutse rnuri Qatar.
Hari kandi umuntu umwe (1) waje aturutse mu Buhinde ndetse n’umuntu umwe (1) watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Koronavirusi mu Rwanda.
Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda, batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati y’itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Abaturwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararlka. Nkuko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, ingamba nshya zafashwe zizamara ibyumweru bibiri (2).
Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’uturere zahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.
Abantu bose bageze rnu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
Iyi minisiteri ivuga kandi ko ubufatanye bwa buri Munyarwanda na buri Muturarwanda ari ingenzi.
Iti “Turashimira ubwitange n’umurava by’abakora mu nzego z’ubuzima bakomeje guhabwa ubufasha mu kubungabunga ubuzima bwacu twese. Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi neza hanubahirizwa intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.”
Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, cyangwa akipirnisha akoresheje telefone akanda 114 maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akoreheza ernail kuri callcenter@rbc.gov.rw, cyangvva akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080,63503023 akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
