Uburezi

Abasaga 200 bazahabwa akazi muri Hotel Kaminuza ya Mount Kenya igiye kubaka

Kaminuza ya Mount Kenya ishami ry’u Rwanda (MKUR) giye kubaka hoteli yiswe “Mount Kigali Utalii Hotel” izuzura itwaye akayabo ka miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yitezweho kuzaha akazi abasaga 200 barimo abanyeshuri n’abarangije muri iyo Kaminuza.

Ni hoteli yitezweho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo binyuze mu kugenera abigamuri iyo kaminuza amahugurwa mu by’amahoteli no kwakira neza abantu.

Mu cyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bwa MKUR bugaragiwe n’abahagarariye izindi nzego bwashyize ibuye ry’ifatizo ahateguriwe kubakwa iyo hoteli mu muhango wabereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Prof. Simon N. Gisharu, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Mount Kenya akaba ari na we wayishinze,  yavuze ko iki ari ikindi gice mu mateka ya MKUR kuko ari gahunda izafasha mu kuzamura imyigire mu by’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda no mu Karere.

Ati: “Ishuri ry’amahoteli n’ubukerarugendo ni rimwe mu mashami twitezeho impinduka nziza kandi rizaba iry’icyitegererezo mu Karere. Mu gihe ushaka ubunyamwuga muri izo nzego, birashoboka ko usabwa gukurura ibirori mpuzamahanga bituruka muri Afurika, u Burayi n’Amerika ndetse hakenewe ibikorwa remezo bigezweho. ”

Yakomeje ashimangira ko mu gihe iyi hoteli izaba imaze kuzura izahita yifashishwa mu guhugura abanyeshuri no kubongerera ubumenyi bushingiye ku bunararibonye, ari na byo bizabaremamo ba rwiyemezamirimo badakebakeba kandi bazi icyo isoko ry’umurimo ribitezeho mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa MKUR, Prof. Edwin Odhuno, yavuze ko iyo hoteli nimara kuzura izaba iri ku rwego rwa hoteli z’inyenyeri eshatu cyangwa enye, ikazaba itanga amahirwe y’akazi ku barenga 200 bakora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo no mu zindi nzego.

Ati: “Abarangije mu ishami ry’amahoteli n’ubukerarugendo muri MKU bazajya bahita babona akazi ndetse ntibazaba basabwa kongera kwimenyereza umwuga igihe bazaba bagiye ku isoko ryagutse ry’umurimo. Ikindi ni uko twatangiye gushaka abanyeshuri bo mu Karere bifuza kwigira iby’amahoteli mu Rwanda.

Kugeza ubu dufite abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Nigeria no mu Birwa bya Comores bazaza kwiga iby’amahoteli muri Kaminuza ma Mount Kenya ishami ry’u Rwanda.”

Prof. Odhuno yeeza ko kuri ubu MKU ifitanye ubufatanye na hoteli nyinshi zirimo na zimwe zikomeye mu Rwanda nka Marriot na Serena zibafasha mu guhugura no kongerera ubumenyi abanyeshuri, icyemezo cyo kwiyubakira hoteli kikaba cyarafashwe bwa mbere mu myaka itatu ishize.

Biteganyijwe ko mu gihe iyi hoteli izaba yuzuye hazatangira gahunda yo “kwigira ku murimo/work study”, kugira ngo abanyeshuri babone amahirwe yo gukorera amafaranga yabafasha kwikemurira iby’ibanze banarimo kwiga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Emmanuel Nsabimana, yashimiye uyu mushinga avuga ko uzafasha kaminuza gusohora abanyeshuri bize neza kandi bashoboye.

Ati: “Hano mu Rwanda, nta kaminuza zari zihari zifite hoteli zifashishwa mu myigishirize. MKUR yazanye igitekerezo cyihariye dushyigikiye cyane kandi twizeye ko mu gihe kiri imbere tuzabona abanyeshuri barangiza bashoboye kandi bagira uruhare mu kunoza serivisi zitangwa mu mahoteli yo mu Rwanda no mu Karere.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) Frank Gisa Mugisha, na we yashimangiye ko MKUR yongereye agaciro urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ndetse ikaba inatanze umusanzu komeye ku rugendo rw’iterambere ry’Igihugu.

Ubuyobozi bwa MKUR buravuga ko iyi hoteli y’amagorofa ane izaba yuzuye bitarenze muri Nzeri 2022, ikazaba ifite ibyumba bisaga 40 n’umwanya uhagije wo guparikamo ibinyabiziga.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buracyarimo kwiga ku wundi mushiga wo gutangiza ivuriro rizajya ritanga ubuvuzi ariko rikanafasha mu kumenyereza abanyeshuri biga ubuvuzi, cyane ko iri shuri rimaze gusohora abahanga mu by’imiti (pharmacists) 350.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu taliki ya 10 Ukuboza 2021, MKUR izashyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 445 barimo 60 bazasoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi n’iby’amahoteli (Business and Hospitality Management).

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 15 =


To Top