Tariki 23 Gashyantare 2020 ni bwo umwami w’abami w’u Buyapani, Naruhito yujuje imyaka 60 y’amavuko. Tariki 20 Gashyantare 2020, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Mr Masahiro Imai mu rugo iwe i Nyarutarama yakiriye abayobozi batandukanye b’igihugu na bamwe mu bahagariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego kwizihiza iyi sabukuru.
Amb Masahiro Imai yavuze ko umwami w’abami, Naruhito yimitswe muri Gicurasi 2019 ndetse mu Rwanda haba umuhango wo kubyishimira.
Akaba avuga ko ibi byerekana umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye. Aha yavuze ko mu myaka 3 ishize uwo yasimbuye, Amb Miyashita abashoramari bo mu Buyapani bashoye imari yabo mu Rwanda bavuye kuri 7 bakagera kuri 27 naho nyuma y’amezi abiri atangiye gukorera mu Rwanda ubu abashoramari bakaba bageze kuri 30.
Muri uyu muhango, Amb Masahiro Imai akaba yari yatumiye kampani zimwe namwe zo mu Buyapani zikorera mu Rwanda kwerekana bimwe mu byo bakora birimo ibijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Nk’umuntu wakoze igihe kinini mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko ubu ari bwo abaye Ambasaderi nyuma y’imyaka 40 avuga ko ubunaribonye afite buzatuma ubucuruzi buzamuka hagati y’ibihugu byombi.
Agaruka ku mubano w’ibihugu byombi, Amb Masahiro Imai yibukije ko watangiye mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge aho ndetse na Guverineri mukuru wa Banki y’u Rwanda yabaye umuyapani, Mr Masaya Hattori kuva 1965 kugeza 1971.
Muri uyu mwaka wa 2020 u Buyapani buzakira imikino Olempike na Parakempike, Amb Masahiro Imai avuga ko Umujyi wa Hachimantai wagiranye ubufatanye n’u Rwanda aho batangiye gufasha abakinnyi b’u Rwanda bifuza gukorerayo imyitozo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Biruta Vincent wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yatangaje ko mu izina rya Leta y’u Rwanda n’irye bwite bifurije umwami w’abami Naruhito ubuzima bwiza no kuramba.
Yanaboneyeho kandi umwanya wo guha ikaze, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Amb Masahiro Imai umaze amezi abiri atanze impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda .
Minisitiri Dr Biruta na we yashimangiye ko umubano w’ibi bihugu byombi wifashe neza kandi bazakomeza gushyiramo imbaraga. Yavuze ko umwaka ushize wa 2019 Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga “JICA” cyatanze inkunga yo kongera uruganda rutanganya amazi rwa Nzove na Ndora mu rwego rwo kongera amazi mu mujyi wa Kigali.
Yanavuze ko hari n’ubundi bufatanye mu kuzamura imirire. Hari kandi mu bijyanye n’ikoranabuhanga aho ku bufatanye n’u Buyapani u Rwanda rwohereje icyogajuru mu kirere ndetse no kwiyongera kw’abashoramari mu byiciro bitandukanye.
Dr Biruta yashimye gahunda ihari yo gukoresha ibinyabiziga mu buryo butangiza ikirere bugamije kurengera ibidukijije aho hari imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi izajya ikoresha umuriro w’amashanyarazi hakaba hari na gahunda yo gukoresha ibindi binyabiziga nabyo mu buryo butangiza ikirere.
Ku bijyanye n’imikino Olempike na Paralempike, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko afite ikizere ko abazitabira bazitwara neza kandi bagatahana imidari.
Muri uyu mwaka wa 2020 hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 10, Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda itangiye gukorera mu Rwanda.
