Madamu Jeannette Kagame yasabye abana barangije amashuri yisumbuye mu Ishuri rya ‘Green Hills Academy’ kuzagera ku ndoto zabo bakarangwa n’ibikorwa byiza nk’ibyo bakoze mu gihe bamaze biga, bikazatuma baba igisubizo ku bibazo igihugu gihura na byo n’Isi muri rusange bubakiye ku bumenyi bahawe.
Yabitangaje ejo hashize tariki ya 15 Kamena 2019, ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri 70 biga kuri iki kigo, basoza amashuri yisumbuye, umuhango ubaye ku nshuro ya 17 kuri iki kigo.
Ni umuhango w’ibirori waranzwe no gushimira abo banyeshuri b’abahungu n’abakobwa b’Abanyarwanda n’abanyamahanga kuba barangije icyo kiciro baritwaye neza mu bintu bitandukanye.
Jeannette Kagame yababwiye ko iyo ari intambwe bateye mu rugendo rugana mu gukura, kandi kubabona mu myambaro igaragaza ko barangije amashuri yisumbuye bimutera ibyishimo.
Ati: “Nzi ko igihugu cyacu n’Isi muri rusange byungutse itsinda ry’abasore n’inkumi bafite impano zagutse zo gutuma bahinduka abahindura ibintu nk’uko mwamaze kubyerekana mu byo mwagezeho bifasha abaturanyi banyu n’imiryango ibakikije.”

Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye uyu muhango
Yababwiye ko guhindura indi pagi y’ubuzima nshya kuri bo bisobanuye kugenda bagana mu Isi yagutse rimwe na rimwe ishobora kubahindura kuri bimwe birenze uko babiterezaga, bityo bakwiye gukomeza kujya babana n’abandi neza aho buri umwe azakomereza ubuzima.
Ati: “Uru rugendo ntaho warucikira niba ushaka kuba umugabo cyangwa umugore ukomeye. Ariko ndizera ko ubunararibonye mukuye hano Green Hills Academy bigendanye n’intumbero y’ikigo, yo kuba ikitegererezo, byababereye urufatiro ruzabafasha kuba mu buzima bushya mugiyemo.”
Yababwiye kandi ko amasomo bahawe mu buzima bw’ikiciro k’ishuri barangije bizabafasha guhangana n’ibiruhanya mu buzima.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye kandi abo banyeshuri imishinga itandukanye bagezeho mu gihe bamaze biga, irimo kubakira inzu y’isomero abaturage ba Rwamagana, kwishakamo ubushobozi mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bifasha ubuzima bw’abaturage n’ibindi bigaragaza umutima mwiza, abifuriza ko bizakomeza kubayobora mu kuba impinduka mu gushaka ibisubizo ku bibazo igihugu gifite.
Mu byishimo n’ibyifuzo bya buri munyeshuri muri abo 70 barangije amashuri yisumbuye kuri iki kigo, bigaruka cyane ku kujya gushaka ubumenyi muri za kaminuza by’umwihariko zo hanze ku mugabane w’u Burayi n’Amerika, bakazagaruka gukorera igihugu cyababyaye mu nzira y’iterambere.
Liz Karega ati “Turi urungano rushya, tuzagerageza kwita ku bintu bibangamiye igihugu kandi tubikore neza. Kugira ngo tube igisubizo k’ibibazo Afurika ifite, tugomba kubanza kumenya ibyo bibazo ibyo ari byo; ari na byo tugiye gutangira gushaka nyuma y’uru rugendo dusoje. Gushaka ibyo bisubizo rero bitangirira mu kumenyana n’abaturutse imihanda yose muri Afurika ukumva ibibazo byugarije abaturage.”
Mbabazi Lidia ati “Dukeneye gutuma abaturage bishimira umugabane wabo, bakumva nanone uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo ntiducogore.”
Kaberuka Victor Shyaka wumva ashaka gukurikirana amasomo y’ubugenge muri kaminuza ya Stanford i California muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) akazaba umwarimu wa kaminuza, ati “Ikintu nishimira ni uko Abanyarwanda twiganye bagera kuri 90%, yemwe n’abatari Abanyarwanda bavukiye hano bakahakurira bamaramaje ko nibasoza kaminuza bazagaruka hano mu Rwanda; hafi ya twese twifuza ko tuzagaruka tugakorera igihugu.”
Umuyobozi w’iki kigo, Lisa Biasillo, yavuze ko abo banyeshuri uko ari 70 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bamwe muri bo batangiriye amasomo yabo muri icyo kigo bakiri abana abandi bagiye baza mu myaka itandukanye.
