Abasore babiri enjeniyeri Lambert Mugabe na Richard Habimana bafite imyaka 23 niho bakirangiza amasomo y’ubwubatsi muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Bamaze gushinga sosiyete y’ubwubatsi “Great Strength Construction Ltd” ikorera i Bishenyi ya Kamonyi, iruhande rw’isoko. Bazanye ibisubizo ku Banyarwanda benshi bakeneye kubaka inzu zihwanye n’amikoro yabo make.
Ikinyamakuru cya Igihe ari nacyo dukesha iyi nkuru cyasuye aba basore iganira na bo ku mpinduka bagiye kuzanira Abanyarwanda benshi bifuza kubaka inzu zigezweho ku biciro biri hasi. Aba basore bize neza umushinga wabo, batumiza imashini ziwubashamo mu Bushinwa.
Enjeniyeri Richard Habimana ati “Aho abandi bubaka inzu zigezweho za miliyoni makumyabiri, twe tuyubakira icumi gusa. Ibi tubishobozwa n’amatafari dukora akomeye kurusha block sima, afite igiciro kiri hasi cy’amafaranga 150 rimwe”.
Akomeza agira ati “Mwibuke ko block sima nziza utapfa kuyibona munsi y’amafaranga 450. Ikindi kandi itafari ryacu rifite intoboro ebyiri zicamo insinga zijyamo beton ku buryo uryubaka ryinjira mu rindi ridakeneye sima”.
Eng Habimana yerekana kandi uburyo iri tafari rikomeye cyane kuko kurikora bavanga umucanga, sima n’ifu y’ibimene by’ibirahuri.
Habimana na mugenzi we bavuga ko iyo umuntu abyifuje bamwubakira inzu bakayimuha yuzuye ihagaze kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro abandi bubatsi basaba.
Bemeje ko uyu mushinga bawutekereje kugira ngo bafashe abanyarwanda muri rusange kubona inzu zigendanye n’igihe kandi zihendutse.
Kuri bo, inzu isanzwe nziza yuzura itanzweho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe bo iyo bayubatse yuzura itwaye miliyoni 17 gusa bakanahamya ko igihe bakoresha kigabanukaho 60% y’icyo abandi bakoresha kugira ngo inzu bubatse yuzure.
Eng. Mugabe yagize ati “Iriya gahunda twayitekereje tugamije kugira ngo abanyarwanda benshi babe babona inzu nziza kandi ziciriritse kuko ibikoresho tuyakoramo bishobora kuboneka ahantu hose kubera ko bigizwe n’ itaka kandi rikaba nta hantu utarisanga”.
Yongeyeho ko bamaze kubaka inzu icyenda ndetse ko ibyiza biri imbere kuko bagiye gusinya n’Akarere ka Kamonyi amasezerano yo kubakira abasigajwe inyuma n’amateka inzu 16 zizaba zifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ku gaciro ka miliyoni icyenda.
Ati “Ubundi twari kuzubakira kuri miliyoni umunani ariko ba nyir’ugutanga amasezerano bifuje ko twakubaka ibikoni n’ubwiherero kimwe ukwacyo”.
Aba basore bafatanyije n’umunyamategeko Idrissa Mfashingabo w’imyaka 28 nawe kandi wakunze kwifashishwa n’Abanya-Turkiya mu kubaka Kigali Convention Centre na Kigali Arena.






