Abatorewe kuyobora FPR basabwe gukorera hamwe

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, bukomeje gahunda yo kuzuza inzego aho zitari zuzuye mu mirenge.

Mu murenge wa Mageragere, abanyamuryango bazindukiye gutora Perezida wa Komite Nyobozi y’umurenge na Komiseri ushinzwe Ubukungu muri Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi. Abatowe basabwe gukorera mu nyungu z’abaturage.

Ni nyuma yuko abari kuri iyo myanya bazamutse ku rwego rw’akarere mu matora yabaye mu mezi make ashize. Ayo matora yari ayobowe n’Umunyamuryango Nkusi Charles, Perezida wa Komite Ngenzuzi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, ari na we wari intumwa ya FPR mu karere.

Ku mwanya wa Perezida wa Komite Nyobozi ya FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Mageragere, umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, hatowe Ndayikeza Emmanuel, Umunyamuryango wari usanzwe kuri uwo mwanya, akaba akomeje kuwuyobora muri manda ya kabiri. Uwo mwanya yawupiganiye n’Umunyamuryango Ntigurirwa Hollyman, Perezida wa Komite Nyobozi ya FPR ku rwego rw’Akagari ka Nyarufunzo.

Ndayikeza watsinze amatora yatowe n’abanyamuryango 159 kuri 249 bari bitabiriye icyo gikorwa cyo kuzuza inzego z’Umuryango ku murenge. Mugenzi we Ntigurirwa watowe n’abanyamuryango 87, yashimiye Ndayikeza bahataniye umwanya wa Chairman yemera ko amurusha ibigwi ariko avuga ko na we ngo amugwa mu ntege. Perezida yatowe n’abanyamuryango bose, yaba abagize urugaga rw’urubyiruko ndetse n’abagize urugaga rw’abagore zishamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’umurenge.

Undi watorewe kujya muri Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi ni madamu Mukagatera Christine. Uyu Munyamuryango yatorewe kuba Komiseri w’Ubukungu, atorwa n’abanyamuryango b’abagore 81 kuri 93 bari bitabiriye icyo gikorwa cyo kuzuza inzego. Inteko itora yagombaga kugera ku 107 nk’uko byatangajwe na Bakunzi Mugabe Steven, Umunyamuryango wayoboye amatora muri Mageragere kuva yatangira mu mezi atambutse muri uyu mwaka wa 2019.

Nyuma y’ayo matora yo kuzuza inzego za FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere, Perezida wa Ngenzuzi Nkusi Charles ari na we ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uwo murenge, yagiriye inama komite zatowe by’umwihariko, n’abanyamuryango bose muri rusange.

Yagize ati “Ndabashimiye mwese abitabiriye aya matora yo kuzuza inzego za RPF zitari zuzuye. Gusa murasabwa hamwe mwese, gushyiramo umwete mukajya mwubahiriza igihe mwihaye cyo gutangiriraho igikorwa.

Abamaze gutorwa uyu munsi kimwe n’abatowe mbere, murasabwa gukorera hamwe mwuzuzanya ni bwo muzabasha kugera ku ntego z’iterambere Umuryango FPR-Inkotanyi wemereye Abanyarwanda, ubwo Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame urangaje imbere Umuryango yiyamamazaga agatsinda amatora mu 2017. Mwibuke ko RPF-Inkotanyi ari umutungo w’Abanyamuryango n’abandi Banyarwanda. Bivuze ko mugomba gukora ku nyungu z’Abanyarwanda.”

Umunyamuryango Nkusi Charles yagiriye inama inzego zatorewe kuyobora FPR mu Murenge wa Mageragere, gufata iya mbere mu kuvuganira abaturage babasabira kugezwaho ibikorwa by’iterambere. Perezida wa Ngenzuzi mu karere ka Nyarugenge yemereye komite zatowe amahugurwa kugira ngo buri wese mu rwego arimo, ngo abashe kumenya inshingano yatorewe agomba kuzuza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 + 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top