Abaturage ba Gicumbi, Rulindo na Burera barasaba REG kubarenganura

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG nabaturage b’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Burera ntibavuga rumwe ku kibazo cy’ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’imiyoboro y’amashanyarazi hakaba hashize imyaka 8 batarishyurwa kandi barabariwe ingurane. 

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG kivuga ko abaturage basaga 250 aribo batarishyurwa,nyamara mu karere kamwe habarirwa abaturage basaga 2300 aribo bafite icyo kibazo.

Aba baturage bagaragaza ko imiyoboro y’amashanyarazi yabangirije imitungo yiganjemo amashyamba yatemwe,imyaka y’ubwoko butandukanye yarimbuwe ndetse n’ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi.Bemeza ko babariwe ndetse basabwa kuzuza ibyangombwa barabikora ariko amaso yaheze mu kirere

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG bugaragaza  ko muri utu turere 3  umuyoboro wakozwe n’ikigo cya ANGELIQUE INTERNATIONAL  niwo abaturage baberewemo imyenda kubera kutuzaza ibisabwa

REG igaragaza ko abaturage bari babaruwe kwishyurwa basaga  2800  muri bo abasaga 2600 barishyuwe hakaba hasigaye abaturage basaga gato 270 gusa.

Nyamara ibivugwa n’uyu muyobozi bitandukanye n’ibivugwa n’inzego zibanze zihagarariye aba baturage.Mu karere kamwe ka Gicumbi kagaragaramo iki kibazo kagaragaza ko abaturage 3327 nibo bangirijwe imitungo hishyurwamo 933 abandi basaga 2390 bategereje amafaranga yabo baraheba kandi barimo n’abujuje ibyangombwa byo kwishyurwa.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ikibazo cyo kwangirizwa imitungo n’ibikorwa remezo by’inyungu rusange bagategereza ko bazishyurwa bagaheba.Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuturage agomba kwishyurwa mu minsi 90,iyo minsi yarenga atarishyurwa akazongererwa 5%

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top