Abaturiye Gereza ya Mageragere bagiye kwimurwa

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bagaragarije Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, ibibazo abaturage abaturiye gereza ya Mageragere bafite ndetse hagaragazwa n’ibibi byo guturana na gereza, babasabira kwimurwa.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye yavuze ko ari ngombwa ko abaturage bimurwa kandi ko bizashyirwa mu bikorwa mu gihe kitarambiranye.

Mu kugaragaza ibibazo abatuye hafi ya Gereza ya Mageragere bafite, Depite Niyitegeka Winifrida yagize ati, “Iyo ugeze kuri Gereza ya Mageragere ubona hari abaturage bayituriye kandi bagombye kwimurwa bakajyanwa kure ya gereza. Hari abaturage bafite amasambu yegereye gereza mu gihe hari amasambu ya gereza ari inyuma yabo. Ibyo bituma batisanzura cyangwa ngo babe bakwagura amasambu yabo kuko bahejejwe hagati.”

Akomeza avuga ko icyo kibazo cyatangiye kuva mu 2008 ariko na n’ubu kikaba kitarakemurwa. Mu kugaragaza ibibazo abaturage bafite, Depite Niyitegeka yavuze ko ku munsi wo gusura imfungwa abaturage baturiye gereza baba badatekanye ku buryo n’iyo bagize aho bafunga n’abahaturiye babura uko bajya ku nzu zabo.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi ko bari mu nzira zo kugikemura, agaragaza ndetse ko kwegera gereza bigira ingaruka. Ati “Ni byo koko kuba abaturage begereye gereza ni bibi kuko hari abagirana umubano wihariye n’imfungwa.”

Mu kugaragaza uwo mubano yavuze ko hari igihe umuturage ashobora gukorana n’imfungwa ubucuruzi nko kugira ibintu yanaga imbere mu gipangu cya gereza, imfungwa bafitanye ubwo bucuruzi ikagifata ndetse akaba na we yamunagira amafaranga. Ibyo ngo bashobora kubikora ku isaha baba bumvikanyeho.

Perezida wa komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Mukamana Elisabeth, avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kwisanzura no kubaho nta kintu kimubangamira, agasanga byaba byiza abo baturage begereye gereza ya Mageragere bakwimurwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top