Abatwara abagenzi bagaragaje uko ikoranabuhanga ribafasha mu igenamigambi

Bamwe mu batwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo byatumye bagira igenamigambi rihamye rituma babasha gucunga no gukoresha neza amafaranga binjiza.

Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga ryo kwishyura ingendo hifashishijwe ikarita (Tap&Go) bagaragaza uko ribafasha mu gukora igenamigambi.

Habanabakize Emmanuel, Umuyobozi w’imwe muri kompanyi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali KBS (Kigali Bus Services), yagize ati: “ Ikoranabuhanga ryatumye tubasha kugira igenamigambi rihamye, ubundi amafaranga yanyuraga mu ntoki z’abantu benshi kuyacunga ntibyari byoroshye, ubu tubasha gukora igenamigambi ry’igihe kirekire bitewe n’inyungu tubona”.

Yakomeje avuga ko kubona imibare y’uko imodoka yakoze biborohera, bakagenzura amafaranga yinjiye ku munsi, mu gihe mbere byari bigoye kuko amafaranga yabageragaho abanje guca mu ntoki z’umushoferi na komvwayeri, ibyo byatumaga kompanyi ishobora kubura umusaruro ugera kuri 40%.

Ati: “Ubu umugenzi akoza ikarita ku mashini hakavaho amafaranga y’urugendo. Umushoferi na we yoroherejwe mu kazi kuko icyo akora ni ugutwara abagenzi mu gihe mbere yarebaga n’iby’amafaranga rimwe na rimwe ugasanga yahombye cyangwa se bayamwibye, bikaba ngomba ko tuyamukata, ariko ubu nta rwikekwe rukiba hagati yacu”.

Agaragaza kandi ko ririya koranabuhanga rifite n’uburyo butuma babasha gukurikirana imodoka zabo aho zirimo gukorera (GPS), babasha no kumenya umubare w’abagenzi zatwaye.

Ati: “Harimo n’ikoranabuhanga ridufasha kumenya aho iri, ushobora kuba uri mu biro ukamenya ngo imodoka yange yakoze gute yaciye hehe? Byagenze gute? Mu by’ukuri ikoranabuhanga riragenda rizana ibintu byiza”.

Uretse abatwara abagenzi mu modoka n’ababatwara kuri moto bitabiriye ikoranabuhanga bavuga ko ryabarinze gusesagura; amafaranga binjiza bayakoresha babanje gutekereza neza icyo akwiye gukora.

Hakizimana Jean de Dieu ni umwe mu bamotari ukoresha imashini yifashishwa mu kwishyura ingendo kuri moto (Tap&Pay), avuga ko amafaranga yishyurwa adahita ayafata mu ntoki ngo abe yayakoresha nabi.

Yagize ati: “Amafaranga umugenzi yishyuye ajya kuri kompanyi yaduhaye izi mashini dukoresha, niba hari ayo wakoreye uyu munsi uyabona ku munsi ukurikiyeho, njya kuyafata namaze gutekereza icyo ngiye kuyakoresha”.

Umumotari witwa Umugwaneza na we yagize ati: “Banatwijeje ko tuzajya tubasha no kubona inguzanyo muri banki kuko iyi mashini izajya igaragaza uburyo dukora, bityo na banki zihere aho ziduha inguzanyo zibonye uko twinjiza”.

Abagenzi na bo bagaragaza ko ikoranabuhanga ribafasha kwizigamira amafaranga y’urugendo kuko nk’ukunze gukora ingendo ashyiraho azamufasha mu gihe kirekire.

Umurerwa Anysie ni umwe mu bagenzi, yagize ati: “Njya ku kazi nteze imodoka buri munsi, igenamigambi natwe turarikora, ugafata nk’amafaranga menshi ugashyira ku ikarita uvuga uti aya azarangiza icyumweru cyangwa se azarangiza ukwezi biterwa n’uko wakoze imibare yawe”.

Yakomeje agira ati: “Nkange nkunda gushyiraho amafaranga amara ibyumweru bibiri, ibyo binandinda guhora nshakisha wa muntu ushinzwe kuyanshyirira ku ikarita. Ndateganya no kuzajya nshyiraho amara ukwezi nibura”.

Umunyana Sharon ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha muri AC Group Ltd imwe muri kompanyi zazanye ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo (Tap&Go), na we agaragaza ko kompanyi zitwara abagenzi mu modoka zabashije kugaruza amafaranga zatakazaga ku kigero cya 40%, abagenzi na bo bamenye guteganya amafaranga y’ingendo.

Yavuze ko bakomeje kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye bifuza ko iriya karita yifashishwa mu kwishyura ingendo yashyirwaho n’izindi serivisi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top