Amakuru

Abatwara taxi voiture baraburirwa

Ikigo ngenzuramikorere k’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kiratangaza ko abatwara taxi voiture ariko ntibashake gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga mu kubara amafaranga y’ingendo bagiye kujya bafatwa bagahabwa ibihano.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyakorewe abashoferi bafatiwe muri aya makosa ku wa Kabiri tariki ya 05 Gashyantare 2019.

Yagize ati “Mwafatiwe mu makosa mwakuyeho mubazi, mwajyaga mutekereza ko tutabimenya ariko twabafashe. Mugerageze kubahiriza amategeko mukore ibikwiye, muge mu kazi mwafunguye mubazi aho kuzizimya.”

Kulamba yababwiye ko RURA yiteguye kubafasha ku kibazo cyose bahura na cyo ariko akomeza kubasaba kudakorera ku jisho bakuraho mubazi kandi bazi neza akamaro kazo.

Umuvugizi wa RURA yavuze ko iki gikorwa cyatangiye ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, ishami ryo mu muhanda, igikorwa kikaba kigamije ubukangurambaga no ku bandi bakoresha taxi voiture kwitwararika gukoresha mubazi bahawe kuko ari uburyo bw’ikoranabuhanga bufitiye umumaro umugenzi, utwara taxi ndetse na Leta.

Katabarwa Emmanuel ni Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu muri RURA yabwiye itangazamakuru ko abafatiwe mu mukwabu wo kumenya ko abatwara taxi voiture bakoresha mubazi, basanze hari bamwe baba bazizimije ku mpamvu z’imyumvire itari myiza zo gushaka inyungu zabo bwite batitaye ku zindi mpande.

Yavuze ko RURA imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatwara abantu muri taxi voiture gukoresha ikoranabuhanga nk’uko ryatangijwe mu mikorere y’izi modoka.

Yagarutse ku byiza bya mubazi ikoreshwa mu kwishyuza abagenzi, anavuga ko ari uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha guhuza ukoresha taxi n’umugenzi, kandi bufasha mu kumenya icyo binjije n’icyo bungutse, bikaba uburyo bwo kwishyura imisoro ya Leta hagendewe ku ngendo zakozwe n’ubwishyu bwatanzwe.

Yagize ati “Kubafata byakozwe ku bufatanye bwa RURA na Polisi, ariko dufite n’uburyo bw’ikoranabuhanga twakwifashisha mu gutahura abakuyeho mubazi.”

Katabarwa yavuze ko uyu munsi abafashwe bahawe imbabazi ariko nyuma y’aho uzafatwa azahanishwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda 200.000

Yabasabye kubahiriza amategeko, ubutumwa bahawe bakabugeza kuri bagenzi babo batafashwe ngo batagwa mu mutego nk’uwo baguyemo.

Sebazungu Tito ni umwe mu bafatiwe muri uwo mukwabu, yavuze ko yafashwe agiye kuri Yego Cabs kugaragaza ko mubazi yahiye, aho yaje guhura n’abakozi ba RURA na Polisi bagasanga koko mubazi ye itariho kuko yari ifite ikibazo.

Yishimiye ko bababariwe bakaba badaciwe amande ateganywa n’itegeko, avuga ko agiye kujya yitwararika ku buryo azajya ahora ayikoresha mu kwishyuza mu gihe cyose ahagurutse iwe agiye mu kazi.

Yagize ati “Ngiye gushishikariza bagenzi bange kubahiriza amategeko bakoresha mubazi zabugenewe mu kwishyuza n’igihe cyose umuntu yakije imodoka agiye mu kazi.”

Habimana Jean Baptiste na we ni undi mu bashoferi bafashwe bazimije mubazi, avuga ko atazongera gukora ikosa nk’iryo kuko agize amahirwe akababarirwa.

Ikoranabuhanga rya mubazi mu kwishyuza abagenzi batega Taxi voiture rimaze imyaka igera kuri 5 ritangijwe, ariko ryakomeje kunozwa kugeza aho noneho rikoreshwa nta mbogamizi kandi rigafasha muri byinshi, impande zose zikabigiramo inyungu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top