Abayapani barangije amashuri basabwe guhanga ibishya bisubiza ibibazo biriho

Umuyobozi muri Better Future fo Generations Bwana Paul HABINEZA yahamagariye abanyeshuri barangije kaminuza b’abayabani gukora neza no gusubiza ibibazo bitandukanye cyane cyane mu bicye by’icyuro.

Iki gikorwa  cyabaye ku  5 Werurwe 2020 ubwo habaga gusoza umuhango wo kurushanwa no gutanga ibihembo bya KOBE Startups Africa 2020 byabereye muri Kigali Heights Hotel. Ibirori byateguwe ku bufatanye n’umujyi wa KOBE w’Ubuyapani n’umushinga Kobe Startups Africa 2020.

Abanyeshuri basuwe ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo ibigo by’abikorera, ibigo ndetsen’ibigo bya Leta n’ubukerarugendo mu rwego rwo kumenya inzego zitandukanye.

Abanyeshuri bashoje amarushanwa

Mugihe cyo gusura barebaga n’amakuru amwe ashobora kuvamo ibitekerezo by’imishinga.  Itsinda ryari rigizwe namakipe 10, ryahawe buri minota itanu yo gusobanura, no gusubiza ibibazo byabajijwe. Nyuma yo guhuza amanota, itsinda ry’abakemurampaka riyobowe na Bwana Christian NDATIMANA impuguke mu bucuruzi ryashyize ahagaragara umushinga mwiza.

Umukobwa ukiri muto Karin Yamada umunyeshuri wo mu ishuri rya gikirisitu rya Okinawa niwe wegukanye irushanwa. HISASHI NAKAZAWA umukozi ushinzwe guhanga udushya mu ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi mu Biro bishinzwe guteza imbere ubucuruzi Kobe yagize ati“U Rwanda ni Igihugu cyiza, gifite umutekano kandi gifite isuku hamwe n’iterambere ryihuse ry’ubukungu, Abanyeshuri bize byinshi kandi barateganya gushora imari mu bice bitandukanye ”

Mu gusoza, Umuyobozi muri Better Future for Generations , umuryango uharanira inyungu rusangeukorera mu Karere ka Kicukito yabwiye abitabiriye uyu muhango ko hari  amahirwe atandukanye aboneka muri uyu muryango ariyo: Gahunda za ICT, kudoda, kongerera ubushobozi abagore na gahunda zitandukanye zifasha abafite ubumuga.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top