
Abayoboke b’amadini n’amatorero ndetse n’abayobozi bayo hirya no hino mu gihugu, baravuga ko muri ibi bihe ubwandu bw’icyorezo cya COVID19 bwarushijeho kwiyongera, nabo barushijeho gukaza ingamba no kugabanya umubare w’abinjira mu nsengero na Kiliziya.
Mu masaha ya mu gitondo abayoboke b’iyi miryango ishingiye ku myemerere, baba bazindutse batanguranwa imyanya.
Mbere yo kwinjira barabanza bakajya ku mirongo, bakiyandikisha, bagakaraba intoki ndetse bagapimwa n’umuriro.
Bavuga ko muri iki gihe imibare y’abarwayi ba COVID19 yiyongereye ku buryo bukabije kandi insengero zujuje ibisabwa zikaba zemerewe gukora ariko zikakira 30% by’ubushobozi bwazo, nabo ngo barushijeho gukaza ingamba mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo
Uwitwa Mukashokeye Bernadette utuye mu karere ka Rulindo yagize ati “Twicara neza ku buryo intebe yicarwaaho na babiri mu rusengero ndetse twitabira gukaraba intoki, tukirinda kuramukanya no kwicarana hamwe.”
Ubuyobozi bw’iyi miryango ishingiye ku myemerere, buvuga ko bwabonye isomo ryo kutubahiriza ingamba zo kurwanya COVID19 harimo no gufungirwa insengero.
Emmanuel Karikurubu uyobora EAR/Kacyiru yagize ati “Twagaruye umubare w’abashobora guterana kuri 30%, twongera ingamba muguhana intera, gukaraba intoki no kubahiriza umubare kuko nta muntu waza ngo asange twuzuye ngo yinjire mu rusengero.”
Pasitori Jean Bosco Sibomana uyobora ADEPR Kacyiru we yagize ati “Dukomeza kubashishikariza tubabuza gusurana, tubashishikariza kwirinda ingendo zitari ngombwa kuko ubutumwa ntitubutanga ngo burangirire mu rusengero gusa, burakomeza no mu miryango kuko imbuga duhuriraho tubigishirizaho aho bari hose ngo iki cyorezo kidakomeza kwinjira mu miryango no mu banyarwanda muri rusange.”
Muri iki gihe icyorezo cya COVID19 cyarushijeho kwiyongera, abayobozi b’inzego zibanze n’inzego z’umutekano nibo barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza mu nsengero na Kiliziya.
Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda, kimaze guhitana abaturage basaga 400.
