Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko agiye gufatira ibyemezo bikomeye abayobozi barangwa n’imikorere mibi.
Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwihero w’abayobozi ku nshuro ya 17 wari umaze iminsi 4 ubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.
Perezida Kagame yateguje abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bagiye gufatirwa.
Umukuru w’igihugu washimangiye ko u Rwanda rutagomba kwigereranya n’aho ibintu bitagenda neza,yavuze ko biteye impungenge kubona abantu bananirwa gukora ibyo bafitiye ubumenyi n’ ubushobozi.
Ashingiye ku mpinduka zabaye mu gihugu mu myaka mike ishize,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko iyo hatabaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu,iterambere riba rigeze ku rwego rurenze iryo ririho ubu.
Perezida Kagame yakomoje ku burezi ndetse n’indwara ya bwaki avuga ko aho kubabazwa n’abagaragaje ko ibintu bitifashe neza,abantu bakwiye gushyira ingufu mu kubikemura.
Umwiherero wa 17 w’abayobozi niwo wa mbere ubaye mu cyerekezo 2050. Ibiganiro byose byatanzwe muri uyu mwiherero byabaye umwanya wo gusesengura uburyo hahindurwa imigirire n’imiyekerereze kugira ngo ibiteganyijwe muri icyo cyerekezo bizagerweho.
