
Kuri iki Cyumweru, itsinda ry’abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y’Amajyepfo rigizwe n’abaminisitiri, abadepite ndetse n’abayobozi bakuru mu ngabo na Polisi by’iki gihugu basuye ikigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.
Basobanuriwe uko iki kigo kinyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo cyashinzwe n’intego zacyo, aho abanyuzwamo uretse kwigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda , uburere mboneragihugu bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Iri tsinda ryatangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda ku wa Gatandatu, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse basura n’umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi.
Kuri uyu Mbere bazatangira gukurikira amasomo arebana n’ubwiyunge nyuma yo kuva mu ntambara, kubaka amahoro ndetse n’ituze mu kigo Rwanda Peace Academy, iki akaba ari nayo gahunda nkuru yabazanye mu Rwanda .
Ikigo cya Mutobo kimaze kunyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo bagera ku bihumbi 12, aba bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe.
Hakiyongeraho abarimo guhabwa amasomo ubu bari mu byiciro bya 67 , 68 na 69 bakaba ari 729.
