Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, ashishikariza abayobozi n’abanyamadini gukoresha no kuvuga neza kuko bakwiye kubera abandi urugero mu kuvuga neza .
Bamwe mu bayobozi baracyavangavanga n’indimi z’amahanga mu mbwirwaruhame zabo.
Minisitiri Minisititi Nyirasafari asanga ari ikibazo koko, asobanura ko bikwiye ko buri muntu wese akwiye kuvuga neza , yaba avuga indimi z’amahanga na bwo akazivuga ariko atavangira nk’uko bamwe mu bayobozi babikora.
Yagize ati “Ni byiza koko ko umuyobozi uvuga imbwirwaruhame ye mu Kinyarwanda akoresha neza uru rurimi akareka kuruvangira izindi z’abanyamahanga, kuko bituma n’abaturage abwira batumva neza ubutumwa abahaye mu gihe yagiye avanga indimi kandi yitwa ko arimo kuvuga Ikinyarwanda.”
Nyirasafari ariko kandi yagarutse ku mateka y’igihugu yatumye bamwe mu banyarwanda bakurira mu buhunzi hakaba hari abashobora kuba batavuga neza, aho avuga ko batabirenganyirizwa ahubwo ngo bafashwa guhugurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo barusheho kukimenya no kukivuga neza.
Abajijwe ikibazo k’inyandiko z’ubuyobozi usanga zitubahiriza imyandikire mishya y’ururimi yashyizwe ahagaragara n’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, Minisitiri Nyirasafari avuga ko inzego za Leta zigiye kubishishikarizwa kugira ngo zijye zikoresha mu nyandiko zisohora imyandikire mishya y’ururimi rw’Ikinyarwanda ngo ndetse ku batayizi ni biba ngombwa babihugurirwe, bityo ngo bage babasha kwandika neza bakoreshje imyandikire mishya y’ururimi kavukire rw’Abanyarwanda.
Yagize ati “ Ikinyarwanda ni umurage ukomeye twarazwe na basogokuruza, tugomba kugisigasira no kugikoresha neza tutakivangira indimi z’amahanga.”
Nyirasafari yagarutse ku magambo amwe n’amwe y’Ikinyarwanda atirwa mu magambo y’indimi z’amahanga, avuga ko ibyo nta we babirenganyiriza kuko ari ko byumvikanyweho kandi abayakoresha bakaba babyemeranyaho batyo.
Yatanze urugero rw’amagambo gitira mu manyamahanga harimo radiyo, televiziyo n’andi, yemeza ko ari uko Ikinyarwanda babyumvikanyeho akaba akoreshwa nk’amatirano.
Minisitiri Nyirasafari yanenze bamwe mu banyamakuru bakoresha nabi Ikinyarwanda bakagenda bacura amagambo yabo bayakuye mu magambo y’umwimerere kandi barimo kubwira Abanyarwanda.
Yatanze urugero rw’aho abanyamakuru ba siporo bagaragaza ko umukinnyi yavunitse bakoresheje ijambo ko ari mu mvune nk’aho bananiwe kuvuga ko runaka yavunitse.
Kuri aya magambo agenda acurwa n’abanyamakuru bavangira Ikinyarwanda Nyirasafari yasabye ko bagerageza kujya bakoresha amagambo asanzwe azwi na bose kandi avugwa mu Kinyarwanda aho gucura ayabo atari ay’umwimerere.
Yavuze ko iyo abanyamakuru barimo kuvugira kuri radiyo na televiziyo baba bumvwa n’abanyarwanda bose ndetse n’abari mu mahanga, ngo bakwiye rero gukoresha imvugo ikwiriye kandi yumvikana kuri bose, aho gucura amagambo yabo bakayakoresha mu kubwira abanyarwanda.
Yasabye abayobozi n’abanyamakuru kujya bahora bihugura mu Kinyarwanda kuko bari mu bantu bakurikirwa cyane n’abaturage, mu gihe ngo bakoresha nabo byatuma uru rurimi ruzima kuko rwaba rutakiri umwimerere.
