
Ku wa Gatanu taliki 26 Ugushyingo 2021 muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo gushimira no guhemba abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu guhangana na COVID-19 bagashyigikira gahunda yo kongera kugarura ubukerarugendo.
Ibi birori byabaye mu gihe hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukerarugendo “Rwanda Tourism Week” cyatangiye taliki 24 Ugushyingo 2021 aho ibihugu 10 byo muri Afurika byitabiriye imurikabikorwa rijyanye n’ubukerarugendo “Rwanda Tourism Week Exhibition”. Ibi bihugu ni Botswana, Tanzania, Ghana, Kenya, Nigeria, RDC, South Africa, Somalia, Zimbabwe n’u Rwanda.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) “Rwanda Tourism Chamber”.
Inzego za Leta n’ibigo bitandukanye byanegewe ishimwe harimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere “RDB” aho bashimira Leta ku nkunga n’imbaraga ikomeje gushyira mu kuzahura ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19.

Hashimiwe kandi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC” kubera uruhare cyagize mu gutuma ibikorwa by’ubukerarugendo byongera gusubukurwa kandi bikagenda neza.

Inzego z’umutekano, Polisi y’Igihugu ndetse n’Ingabo z’u Rwanda na bo bagenewe ishimwe kubera uruhare rukomeye bagize mu gutuma ibikorwa by’ubukerarugendo bigenda neza.

Umuryango “Mastercard Foundation” na wo wagenewe ishimwe kubera umusanzu wabo n’ubufatanye n’inzego z’ubukerarugendo mu rwego rwo kubuteza imbere.

Umuryango w’Abadage wita ku Iterambere “GIZ-Rwanda” wagenewe ishimwe kubera ibikorwa byo gufasha abaturage ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku byo bakora n’ibindi.

Ikigo “East African Tourism Platform” cyagenewe ishimwe kubera uruhare cyagize mu kuzamura ubukerarugendo muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda “RRA” cyagenewe ishimwe.

Abitwaye neza mu kumurika ibikorwa barahembwe
Urwego rw’abikorera rwitwaye neza ni “Blue Train”, Kompanyi itwara abantu n’ibintu yo muri Afurika y’Epfo.

Uwamuritse ibikorwa bye neza muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba ni Tanzania.

Mu bihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), Zimbabwe ni yo yegukanye igihembo.
Mu Muryango w’ibihugu y’Afurika y’Uburengerazuba “ECOWAS”, igihembo cyahawe Ghana.

Beyond the Gorillas yahawe igihembo nk’abitwaye neza mu kugaragaza ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku baturage.
Igihembo cy’urubyiruko “Best Youth Exhibitor” cyahawe Evodie uyobora ba mukerarugendo akaba abarizwa muri Koperative Indangamuco (Kivu Belt).
Igihembo cy’umugore wagaraje ibikorwa bye neza “Best Women Exhibitor” cyahawe Judith Tours, Kompanyi Nyarwanda ifasha ba mukerarugendo.

Abantu 6 batsinze irushanwa ry’amafoto yo kwerekana ko u Rwanda rufite ibice byinshi byakorerwamo ubukerarugendo.
Iam Munezero

K. Jean Robert

Luqman Mahoro

Matthew Miller

Mihir Bhatt

Nkurunziza Faustin

