Nk’uko hategerejwe ibirori bya Mercedes Fashion, amajongora y’abazerekana imideri muri ibi birori 56 mu barengaga 150 bari bitabiriye ni bo babashije gutsinda.
Uretse Abanyarwanda bari bitabiriye icyo gikorwa, hari n’abo mu bihugu birimo Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, U Burundi, u Budage ndetse n’u Buhinde.
Abari bagize akanama nkemurampaka ni uwitwa Munyana Cynthia, Daniel Ndayishimiye, Shema Serge, Antoinette Kabanyana na Dukundane Charlotte.
Gutanga amanota, abateguye iri rushanwa batangaza ko bagendeye ku kuntu umuntu ateye, atambuka imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’uburyo ari umuhanga mu kwifotoza akaberwa.
Ibirori by’imideli bya Mercedes Benz Fashion Week bizabera muri Kigali Convention Centre bikazaba guhera ku ya 31Gicurasi bisozwe ku ya 1Kamena 2019.
Iki gikorwa kizabera mu Rwanda mu myaka yashize ku mugabane w’Afurika cyajyaga kibera muri Ghana ariko no hanze y’umugabane w’Afurika hari ahandi bijya bibera kuko ni ibirori bikomeye byo kwerekana imideli.
Ibi birori kandi byiyongereye ku bindi byari bisanzwe bibera mu Rwanda birimo Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Week ndetse n’ibindi.
Ibijyanye n’imideli kandi mu Rwanda birimo kugenda bitera imbere kuko abantu barimo kurushaho kugenda babikunda.
