Abanyeshuri biga uburezi muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, baravuga ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwiga uburezi nyuma y’aho Leya y’u Rwanda, ibemereye kuzajya biga kaminuza ku buntu ndetse ikongerera n’abarimu umushahara.
Ibi babyijeje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, nyuma yo kubabwira imigambi bafitiwe yo kuzajya biga amashuri ya Kaminuza ku buntu, kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri ndetse no kongererwa umushahara.
Ku wa 11 Gashyantare 2019, nibwo aba banyeshuri basuwe na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, ndetse n’abandi baminisitiri barimo abafite inshingano mu burezi. Minisitiri w’intebe yabwiye abitegura kuba abarimu ko Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga ku burezi aho igiye gutangira gufasha umwarimu kwiteza imbere mu buryo butandukanye, burimo kuzajya bishyurirwa amashuri ya Kaminuza kugera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).
Yagize ati “Twemeje ko tugiye kongera imbaraga mu mashuri ya TTC tukongera imbaraga mu mashuri mujya kwigiraho kwigisha n’umushahara wa mwarimu twawongeyeho udufaranga turinganiye, nka Leta, uburezi tubushyizemo imbaraga nyinshi cyane.”
“Abana baziga muri TTC bagiye kuzajya bahabwa amahirwe yo kwiga kaminuza dushingiye ku manota aho muzajya mwigisha imyaka itatu mu mashuri abanza hanyuma mujye kwiga kaminuza ku busa bya bindi bita inguzanyo mwe ntimuzajya muyishyura mu gihe abandi bayishyura.”

Abanyeshuri biga muri za TTC, bavuga ko bagiye kongera ingufu mu myigire yabo kubera ibyiza Leta yabashyiriyeho
Twagirayenzu Emmanuel yiga mu Nderabarezi (TTC) i Rubengera aho atozwa kuzaba umwarimu. Avuga ko mbere basa n’aho bari baratereranywe kandi nyamara bari mu bantu b’ingenzi bakwiye gutekerezwaho, icyakora ubu icyizere bari bamaze iminsi baratakaje ngo cyongeye kugaruka.
Ati “Byaratubabazaga kuko twabonaga uburezi nta gaciro buhawe ariko tugendeye ku byo Minisitiri atubwiye biradushimishije cyane abenshi bumvaga ko kwiga uburezi atari byiza bitewe n’uko bahembwa make kandi bakaba batarigaga kaminuza. Amafaranga yongeweho aradushimishije cyane kuko tubikora tubikunze. Minisitiri atwijeje ko umuntu wiga uburezi azajya arihirwa na Kaminuza biradushimishije cyane.”
Mugenzi we witwa Uwizeyimana we yagize ati “Twakundaga kwibaza tuti niba mwarimu ari we wagejejeho abantu bose bakomeye ubumenyi kuki ari we uhabwa amafaranga make ugereranyije n’abandi? Ariko ubu twishimiye ko yongerewe agaciro.”

Bamwe mu banyeshuri biga uburezi bishimiye uburyo Leta irimo kugenda ibatekerezaho
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 28 Mutarama 2019, yemeje ko amashuri nderabarezi azajya aterwa inkunga zifasha abayigamo zirimo kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri. Ikindi kandi ni uko nyuma yo kurangiza amashuri nderabarezi bazajya bakora imyaka itatu bahite bajya kwiga kaminuza batishyura hagendewe ku manota.
Abazajya barangiza bafite amanota meza bazajya bahabwa andi mahirwe yo gukomeza (Masters) mu gihe biyemeje gukomeza mu burezi ndetse n’umushahara ukiyongeraho 10%, ukwoyongera k’uwo mushahara bikazatangirana n’ukwezi kwa Werurwe 2019.
