Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahuye anagirana ikiganiro n’abanyeshuri ba kaminuza ya ‘Carnegie Mellon University’ (CMU) bo mu Rwanda, Qatar na Pittsburgh.
Ni nyuma y’uko abanyeshuri b’iyi kaminuza babimwisabiye, aho uwitwa Andrew Edward ku wa 23 Gicurasi 2019 abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yagize ati “Turi abanyeshuri ba kaminuza ya Carnegie Mellon muri Qatar na Pittsburgh. Turi mu Rwanda kugeza ku ya 1 Kamena, turigisha mu mashuri yisumbuye. Twifuzaga guhura namwe tukaganira ku kerekezo cyanyu cy’uburezi mu Rwanda n’ukuntu twagiramo uruhare.”
Perezida Kagame nyuma y’iminsi mike ni bwo yahuye n’aba banyeshuri muri Village Urugwiro, kuwa 30 Gicurasi 2019, bari kumwe n’abiga muri iyi kamunuza mu Rwanda.
Mu kiganiro yabahaye, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na kaminuza ya ‘Carnegie Mellon’, avuga ko Abanyarwanda bashaka ibyiza kurushaho, kandi biba byiza kurushaho iyo abo bashaka kumera nkabo baba bakora neza. Ati “Ni cyo gitekerezo cy’ubufatanye na kaminuza ya Carnegie Mellon.” Agaruka ku kugera ku kerekezo cy’u Rwanda, Kagame yagize ati “Nta buryo bwiza nk’uburezi, ubumenyi n’iterambere”.
CMU itanga impamyabumenyi zo mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi, ikoranabuhanga, n’ibin
