Abigisha abana b’incuke barasaba leta kubongerera agahimbaza musyi

Abarezi bigisha abana b’incuke mu bigo mbonezamikuririre ndetse n’amarerero mu turere twa Rubavu na Nyabihu barasaba  leta kubongerera agahimbaza musyi bahabwa n’ababyeyi kugira ngo barusheho kunoza umurimo wabo.

Abajyanama b’ubuzima n’Ababyeyi bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, bafite abana barererwa mu bigo mbonezamikurire n’amarerero bavuga ko abarezi birirwana n’abana babo, bafite uruhare runini mu kubatoza uburere bwiza,no kubarinda ibibazo by’imirire mibi.

Abarezi bahorana n’aba bana b’incuke umunsi ku munsi, ndetse n’abayobozi bashinzwe guhuza ibikorwa muri aya marerero bavuga ko hakwiye kugira igikorwa na leta, nabo bagahabwa amafaranga yunganira agahimbaza musyi bahabwa n’ababyeyi kandi bakongererwa n’amahugurwa.

Ubuyobozi bw’inzego zibanze buvuga ko aba barezi bigisha mu mashuri y’incuke bakora imirimo y’ubwitange ku buryo bitakoroha kubabonera umushahara,gusa ngo ababyeyi bagomba kugira uruhare mu mibereho y’abana babo kuri ibi bigo, kandi bakitabira gutanga umusanzu utuma aba barezi barushaho gukora akazi kabo neza.

Mu Rwanda hari amarerero asaga 4200 amenshi ni ay’abikorera, n’ayabafatanyabikorwa ba leta,uburere buyatangirwamo bugamije gufasha umwana gukanguka mu bwonko ndetse akaba agira n’uruhare rwo gufasha leta kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse no gutanga uburere bwiza mu muryango .

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top