Abikorera mu Rwanda beretswe amahirwe bazabonera muri AfCFTA

Abikorera mu nzego zitandukanye mu Rwanda n’ibigo by’amabanki bagaragarijwe amahirwe atandukanye ari mu gukorana ku mugabane w’Afurika mu kugera kuri gahunda y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, binyuze mu masezerano y’isoko rusange ry’Afurika AfCFTA, azatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2020.

Babisobanuriwe mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali, yateguwe na Banki Nyafurika itera inkunga imishinga yo kohereza no gutumiza ibicuruzwa hagati mu mugabane ‘The African Export-Import Bank (Afreximbank)’, ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera, PSF.

Umuyobozi Mukuru wa Afreximbank, Kanayo Awani, yavuze ko nk’uko ibihugu by’Afurika byitegura gufungurirana ikirere hagashyirwaho isoko rusange binyuze mu masezerano ya AfCFTA, ari iby’ingenzi nk’abikorera kwitegura ayo mahirwe nk’umugabane, abantu ku giti cyabo bikorera n’ibigo ubwabyo.

Ati “Ni gute ibihugu by’Afurika byiteguye ayo masezerano azatangizwa muri Nyakanga 2020 bizagaragaza uko bikomeye mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe ayo masezerano ya AfCFTA atuzaniye.”

Yakomeje avuga ko mu byagaragajwe ko ibihugu bitatu muri bitanu bifite ubukungu bwihuta ku Isi mu myaka itanu iri imbere biri ku mugabane w’Afurika. Ati “Ibyo ni u Rwanda, Senegal na Ethipoia.”

Kanayo yongeyeho ko ubucuruzi mu by’ubwubatsi hagati y’ibihugu by’Afurika buzazamuka bugere ku gaciro ka miriyari 66 z’amadolari mu mwaka wa 2020.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urugaga rw’abikorera, Gishoma Eric, yavuze ko harimo byinshi bungukiramo birimo nko kubasha kugera ku isoko ryo hanze kandi hari byinshi u Rwanda rwajyana ku isoko ry’Afurika bakagura ubucuruzi.

Muri iyi nama kandi abikorera bamenyeshejwe imurikabikorwa rikomeye rizabera i Kigali kuva tariki ya mbere kugeza ku ya karindwi Nzeri 2020, rizahuza abikorera n’ibigo bikomeye byo ku mugabane w’Afurika,

Umwe mu bikorera mu rwego rw’iby’ubwubatsi n’ikoranabuhanga, Nzitonda Kiyengo, yavuze ko iyo nama bayungukiyemo byinshi cyane ku byo gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane kandi banki ya Afreximbank nayo yaberetse uko yafasha abikorera babishaka kohereza ibicuruzwa bifashishije banki z’imbere mu bihugu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top