Aborozi b’inka za Jersey ku Isi bari mu nama i Kigali

Abayobozi bagize ihuriro ry’aborozi n’abafatanyabikorwa bose bahuriye ku bworozi bw’inka zo mu bwoko bwa Jersey ku Isi yose bari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko bazamara icyumweru kandi hakaba hanateganyijwe inama ngarukamwaka itegurwa n’Ibiro byitwa ”World Jersey Cattle Bureau” , iyo nama ikaba iba igamije guteza imbere ubworozi bw’inka by’umwihariko zo mu bwoko bwa Jersey.

Abo bayobozi bahuriye mu Rwanda bayobowe na Perezida wa ”World Jersey Cattle Bureau”, Stephen V Le Feuvre bagera ku 120 baturutse ku migabane yose igize Isi.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Muhorakeye Angelique ushinzwe guhuza ibikorwa bya gahunda ya “Send a Cow” y’u Rwanda yayitangarije ko abashyitsi bari mu Rwanda usibye inama yabazanye ibahurije mu Rwanda hari na gahunda y’uko bazasura u Rwanda nk’uko basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, n’ahandi ndetse bagasura abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda by’umwihariko aborora inka zo mu bwoko bwa Jersey.

Kuri uyu wa 18 Kamena 2019, abagize ihuriro rya ”World Jersey Cattle Bureau” basuye aborozi bo mu Karere ka Rulindo kugira ngo birebere aho ibikorwa bya Send a Cow bigeze n’aho bigejeje abaturage.

Nk’uko Send a Cow ari umuryango w’Abongereza washinzwe n’aborozi bishoboye, icyo gihe mu Burayi hari amata menshi cyane abantu bakifuza y’uko inka zapfa kugira ngo amata agabanuke, uyu muryango waje ugamije kugira abantu baha kuri izo nka ariko zikaba inka zigiye kubahindurira ubuzima ariyo mpamvu Send a Cow itita ku by’inka gusa ahubwo ishishikariza n’abaturage guhindura imyumvire n’uburyo bashobora kwiteza imbere.

Mu Rwanda inka zo muri ubu bwoko bwa Jersey zikaba zihabwa imiryango itishoboye kugira ngo ibashe kwikura mu bukene. Nta bwo bigarukira ku kubaha inka gusa kuko babigisha uburyo bagomba kuzorora, bakanabigisha n’uburyo bazibyaza umusaruro wundi utari amata.

Ni muri urwo rwego mu gikorwa cyabaye cyo gusura abaturage boroye inka za Jersey mu Karere ka Rurindo, aborozi baberetse ukuntu inka zabahaye amata, zibaha n’ifumbire ibafitiye akamaro mu gufumbira imirima yabo bakabasha kweza ndetse bagasagurira amasoko.

Ubwo bageraga mu rugo rwa Ngendahayo Jean Damascene utuye mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo bahasanze inka nziza zo mu bwoko bwa Jersey yahawe na Send a Cow maze Ngendahayo ababwira ibyo Inka yahawe yamugejejho agira ati” Ntarorozwa na Send a cow nari mu bukene ariko aho naherewe inka yo mu bwoko bwa Jersey mbona amata yo kunywa ndetse nkasagurira isoko. Inka imwe ikamwa ritiro 13 ku munsi. Narorojwe ariko nange ubu maze koroza abandi baturage 3. Inka mfite zimpa ifumbire mfumbiza mu rutoki ndetse no mu mboga.”

Akomeza avuga ko kubera ifumbire inka ze zimuha asigaye yeza igitoki gifite ibiro 70 kandi n’imboga ahinga zinyuranye zikamuha umusaruro ishimishije. Aborojwe inka za Jersey bahise babifatanya n’ubuhinzi kuko basanze bigomba kugendana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude yashimye ibikorwa Send a Caw ikorera abaturage kandi batishoboye, avuga ko inka bahabwa zivana abaturage mu bukene zikabahindurira ubuzima.

Dr. Christine Kanyandekwe, umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutera intanga mu Gihugu muri RAB, yavuze ko inka zo mu bwoko bwa Jersey ari inka zibereye Abanyarwanda kuko ari nziza akagira ati” Inka zo mu bwoko bwa Jersey ni inka nziza cyane kuko zitarwaragurika zihanganira indwara. Nta bwo zirya byinshi kandi zigatanga umukamo mwinshi ugereranyije n’izindi nka.

Ibi bishimangirwa n’Uwamariya Angelique umugore wa Ndahayo uvuga ko amata ya Jersey aryoha kandi ko kuva yatangira korora izo nka mu 2007 atigeze abura ubwatsi kandi ko zitamutwara amafaranga yo kuzivuza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top