Nyuma yo kumara igihe kitari gito abantu benshi bategereje igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiswe Each One Reach One Live Concert, iminsi itangiye kubarirwa ku ntoki dore ko bamwe mu bahanzi bazakitabira batangiye gusesekara mu mujyi wa Kigali.
Aba bahanzi baturutse muri Aamerika barimo Evan Jarrell, Adrien Misigaro, Marina Rose, Gentil Misigaro, D Bates hamwe na Jake Meaney baraye basesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 28 Gashyantare 2020 saa mbiri n’igice z’umugoroba.

Gentil Misigaro na Marina Rose ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe
Ikiraje inshinga aba bahanzi bose ni ugutangira imyiteguro yabo ijyanye n’igitaramo bafite taliki ya 08 Werurwe 2020 kizabera ku Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali.
Aba bahanzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bazafatanya n’abandi bahanzi batandukanye baturutse mu Rwanda nka Israel Mbonyi hamwe na Alarm Ministries, Patrick uzaba uturutse muri Sweden hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye aho twavuga nka Rev. Scott Dudley uzaba uturutse murusengero rwa Belpres, Washington ho muri Amerika hamwe na Apostle Alice Mignonne , umuyobozi wa Women Foundation Ministries.

Ikipe ngari y’abaramyi baturutse muri Amerika ubwo bakirwaga bakigera i Kigali
Ubwo itangazamakuru ryaganiraga na Adrien Misigaro hamwe na Gentil Misigaro ari nabo bashinze umuryango Melody of New Hope ugamije gufasha urubyiruko kureka no kuva mu biyobyabwenge akaba ari nawo wateguye iki gitaramo, batangaje ko iki gitaramo ari kimwe mubitaramo bikomeye cyane mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda bityo basaba buri wese kutazabura.
Uretse iki gitaramo kizabera i Kigali taliki ya 08/03/2020, hateganyijwe n’ikindi gitaramo kizabera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare taliki ya 15/03/2020 Huye- Campus (UR-Auditorium) ndetse hakaba hari na gahunda yo kuzenguruka bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakora ibitaramo cyane cyane mu bigo by’amashuri bityo bakumva ko ntakabuza urubyiruko hamwe n’abandi bantu bazabyitabira bazafashwa ndetse bakumva inyigisho zafasha cyane cyane urubyiruko.

Umuhanzi d bates yishimiye kugera i Kigali
