AFD na Smart Africa basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developément, AFD), n’ubunyamabanga bwa gahunda igamije guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga, Smart Africa, byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

Rémy Rioux, Umuyobozi Mukuru wa AFD na Lacina Koné, Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, bavuga ko ko basinyanye amasezerano agamije gufasha ikoranabuhanga ry’Umugabane wa Afurika mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Amasezerano yasinywe, agamije gushaka ahashyirwa ubufatanye kugira ngo bitange umusanzu ku kongera ubukungu ndetse no guhanga imirimo mishya ku mugabane wa Afurika, binyuze ku kubona umuyoboro w’ikoranabuhanga, gukoresha amakuru ndetse n’ikoranabuhanga mu iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux, avuga ko uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda rurangiye hari byinshi bikozwe, akavuga ko muri ibyo harimo amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya AFD abereye Umuyobozi Mukuru ndetse na Smart Africa mu guteza imbere ikoranabunga rya Afurika.

Yagize ati “Turangije uruzinduko rwacu mu Rwanda dusinye amasezerano hagati ya AFD na Digita Africa ndetse Real Smart Africa byose hamwe byibumbiye muri Smart Africa. Smart Africa ubusanzwe ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu kugira ngo bakomeze guteza imbere ikoranabuhanga ry’uyu mugabane no gushyiraho isoko rusange, byose bikaba biri mu rwego rw’iterambere rirambye”.

Mr Lacina Koné, Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy’uko nta we ukwiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga akaba yizeye ko bizagerwaho.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga ni inzira ikoreshwa na SDGs mu iterambere kugira ngo bizagerweho ku mugabane wa Afurika. Kwifatanya kwacu ni ikemeza ko nta n’umwe ukwiye gusigara inyuma kandi twizeye ko tuzabigeraho”.

Mr Rémy Rioux ati: “Gukoresha ikoranabuhanga muri Gahunda y’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ni wo mutima wa zimwe mu ngamba zifashishwa na AFD. Ubufatanye bwacu na Smart Africa, ni ikintu gishimishije kandi twizeye ko umugabane w’Afurika uzaba uw’ikoranabuhanga”.

Ikigo cy’Abafaransa k’iterambere AFD, cyari gisanzwe gikorana n’u Rwanda mu by’imari n’ingufu. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo yaherukaga mu Rwanda mu 1992.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
54 ⁄ 27 =


IZASOMWE CYANE

To Top