Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko buri mwaka abaturage bagera ku bihumbi 100 bicwa n’imiti y’imyiganano ituruka mu Bushinwa, Ubuhinde no muri Nigeria, ikagurishwa hirya no hino ku masoko yo mu bihugu bya Afurika.
OMS ivuga ko ahakomeje kugaragara cyane iki kibazo ari mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika nko muri Sénégal, aho usanga abacuruzi bagurisha iyi miti bavuga ko ari myiza.
Iri shami kandi rivuga ko nibura umuti umwe mu miti icumi uba ari umwiganano ariko mu bihugu bimwe na bimwe ngo usanga imiti irindwi ku icumi ari imyiganano cyane cyane muri Afurika.
Umuturage wo muri Sénégal wanyoye imiti yaguze ku isoko kubera ubushobozi buke, nyuma bikamuviramo kumva atabasha kugenda, kuruka cyane no gukuka amenyo, yahise yihutira kujya kwa muganga.
Avuga ko Umuganga yamubwiye ko ashobora kwitaba Imana, nyuma yo kumubwiza ukuri ko nta bushobozi yari mfite bwo kugurira imiti muri farumasi, akayigurira ku muhanda.
Iyi miti, ngo usanga ahenshi ifunze neza, ku buryo abayigura baba batabasha kuyitandukanya n’imiti mizima ariko witegereje usanga imwe ntaho ihuriye n’isanzwe.
Mu Burengerazuba bwa Afurika, ubucuruzi bw’imiti y’imyiganano ituruka mu Bushinwa, mu Buhinde no muri Nigeria, butwara asaga miliyari magana abiri (200.000.000.000) z’amadorali y’Amerika.
Abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bagiye guhurira i Lome mu murwa mukuru wa Togo, aho bazasinya amasezerano agamije guhagarika ubu bucuruzi bw’imiti y’imyiganano.
Ni mu gihe kandi bamwe mu bacuruza imiti muri za farumasi, basaba ubuyobozi gushyiraho zimwe mu ngamba zo gukumira ubucuruzi bw’imiti y’imyiganano kuko yica ubuzima bw’abaturage.
