
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga igihe kigeze ngo abanyafurika bagire abahanga n’abashakashatsi bafasha Afurika kubonera umuti ibibazo biyugarije by’umwihariko mu rwego rw’ubuvuzi.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique, umuhango wabereye i Dakar muri Senegal.
Muri uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Senegal Macky Sall , Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima Dr Tedros Adanom Gaebreyesus n’abandi, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwihatiye guteza imbere ubumenyi bufasha guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima no kwishakamo ibisubizo bifasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda.
Yatanze urugero ku bushakashatsi bwerekanye uruhererekane rw’ihungabana ku bakomoka ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubushakashatsi bwafashije kuvura indwara zitandukanye bityo abarokotse jenoside n’ababakomokaho bakabasha kugira ubuzima bwiza badaheranwe n’qmateka mabi.
Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko ubumenyi n’ubushakashatsi ari ishingiro ry’iterambere ry’ikoranabuhanga, bityo kugenda muri icyo cyerekezo bikazafasha Afurika kugera ku cyerekezo yifuza mu rwego rw’ubuzima, abazabaho mu binyejana bizaza bakazagira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Ibihe nk’ibi ni byo bigena ahazaza tuzaraga abazadukomokaho nituramuka twigiye ku mateka tukubakira iterambere ryacu ku bushakashatsi mu bumenyi.Tugomba gukomeza ubufatanye n’ubumwe twakomeje kugaragaza imbere y’icyorezo cya COVID19 kuko kubaho neza kwa buri wese ari ko kuzatuma abantu bose bamererwa neza.”
Madamu Jeannette Kagame yerekanye ko Afurika idakwiye gusigara inyuma avuga ko kuba u Rwanda na Senegal byitegura kubaka inganda zikora inkingo bizafungura amayira aganisha Afurika ku kwihaza mu bumenyi no kwikorera imiti.
Ati “Kubera iki umugabane wacu wakomeza kwibasirwa n’ingaruka z’ibyorezo udashobora guhagarika kubera kubura ibikorwa remezo biteye imbere mu buvuzi? Kubera iki twakomeza gutega amaboko abafatanyabikorwa bacu bo hanze ngo tubone ibikoresho by’ubuvuzi n’ingorane bitera nkuko twabibonye muri ili cyorezo cya COVID9?”
Igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique gitangwa mu rwego rwo gushimira abashakashatsi, abahanga n’ibigo byakoze ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi n’imiti bifasha guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika.
