Cameroun ifite igikombe cy’Afurika giheruka yaraye isezerewe na Nigeria ku bitego 3-2 muri kimwe cy’umunani cy’irangiza, mu gihe Afurika y’Epfo yatunguye Misiri yakiriye iri rushanwa ikayisezerera ku gitego 1-0.
Ibitego bya Stephane Bahoken na Clinton Njie byafashije Cameroun kurangiza igice cya mbere iri imbere ku bitego 2-1, nubwo Nigeria ari yo yari yafunguye amazamu ibifashijwemo na Odion Ighalo.
Ariko ibitego bibiri bya Nigeria byinjiye mu gihe cy’iminota itatu byatumye yongera kuyobora umukino – Ighalo ashyiramo icyo kwishyura nuko Alex Iwobi ashyiramo icya gatatu ari nacyo cy’intsinzi.
Nigeria izahura n’Afurika y’Epfo – yatunguye Misiri mu mukino wa kimwe cya kane uzaba ku wa gatatu.
Igitego cy’Afurika y’Epfo cyinjijwe na Thembinkosi Lorch ku munota wa 85 w’umukino, nyuma yaho Afurika y’Epfo yari ihindukiranye Misiri.
Mbere y’uwo mukino, umutoza Stuart Baxter wa Bafana Bafana nkuko ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo yitwa yari yavuze ko ateza Misiri “ibyago byo ku rwego rw’igihugu”.
Nigeria yaherukaga gutsindwa na Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wayo wa nyuma wo mu itsinda.
Ariko kuri iyi nshuro yashoboye kwerekana umukino wayo wa mbere unogeye ijisho muri iri rushanwa, isoza inzozi za Cameroun zo kwisubiza iki gikombe iheruka gutsindira mu irushanwa ryabereye muri Gabon mu mwaka wa 2017.
