Afurika yifitemo ubushobozi bwo kugera ku iterambere yifuza – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko Afurika yifitemo ubushobozi bwo kugera ku iterambere yifuza kandi ko ibyo biri mu nyungu z’abanyafurika ubwabo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro we na mugenzi we wa Namibia Hage Geingob bagiranye n’abanyamakuru ku ngoro ya Perezida wa Namibia iri mu murwa mukuru Windhoek.

Ku munsi wa 2 w’uruzinduko rw’iminsi 3 arimo mu gihugu cya Namibia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madame we Jeannette Kagame mu masaha ya mbere ya saa sita ni bwo yakiriwe na Perezida Haige Geingob ku ngoro ye iherereye mu murwa mukuru Windhoek.

Nyuma yo kugirana ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse no ku cyerekezo 2063 Afurika yihaye, dore ko ibihugu byombi  bihuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Muri iki kiganiro, Perezida Haige Geingob yagaragaje ko ubushobozi abona muri mugenzi we w’u Rwanda, ari imwe mu mpamvu yamuteye gutumira Perezida Paul Kagame ngo asure Namibia.

Yagize ati “Nishimiye cyane guha ikaze umuvandimwe wanjye muri Namibia. Mu gihe yayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yarawuvuguruye. Ubu dufite uburyo bwo kwiyishyurira za fagitire z’ibyo dukeneye aho guhanga amaso amahanga. Ntabwo ari urugendo rwari rworoshye, ariko byarashobotse kuko ni umugabo w’ibikorwa. Namibia natwe nk’igihugu kiri mu rugendo rw’iterambere, twigira ku mikorere myiza y’abandi. Ni na yo mpamvu namutumiye ngo aze hano dusangire ibitekerezo, mubaze uburyo ibyo niboneye mu Rwanda byagezweho, ese babikoze bate, kandi mu mwanya muto tumaranye, twize byinshi, mbese ni nk’ibyo muri kaminuza.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uruzinduko rwe muri Namibia ari ikimenyetso cy’ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho kunoza imibanire igamije iterambere ry’abaturage babyo ndetse no gushimangira  icyerekezo cyo gutahiriza umugozi umwe ibihugu bya Afurika byihaye.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko intambwe ibihugu byombi bitera ugereranyije n’amateka y’amacakubiri byanyuzemo, yerekana ko n’ibindi bizagerwaho nta shiti, cyakora ashimangira ko ubumwe bw’abaturage ari wo musingi wa byose.

Aha yakomoje ku iterambere ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 25 ishize ruvuye muri jenoside yakorewe abatutsi, agaragaza ko abahamya nyakuri ku ntambwe yatewe ari Abanyarwanda ubwabo.

Yagize ati “Twavuye ahantu habi cyane mu nzego zose haba mu bukene, uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo no mu zindi nzego, twavuye kure cyane, ari na yo mpamvu mvuga ko tugeze ahantu heza ugereranyije n’aho twahoze. Kuri iyi ngingo, kuganira n’Abanyarwanda ni cyo cy’ingenzi kuko kumva ibyo bakubwira nawe ukirebera neza uko ibintu bimeze byasubiza icyo kibazo neza kurusha uko njye ubwange nagisubiza.”

Aha Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abavuga ko u Rwanda ruhimba imibare igaragaza iterambere ryarwo batarakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, yongera gushimangira ko iterambere Abanyarwanda bageraho ritagamije gushimisha undi utari bo ubwabo.

Ati “Ntabwo ari u Rwanda gusa rwaba rufite ikibazo kuko Isi yose yaba igifte mu gihe abantu baba bakanakorera mu gihugu bemera imibare itari yo. Ariko uretse n’ibyo, iyo tuba tunahimba imibare twari kuba ari twebwe ubwacu twishuka kurusha gusha undi uwo ari we wese. Ntabwo ntekereza ko aba bantu batwandikaho izo nkuru ari abantu dukwiye gucyeza cyangwa ngo tubashimishe, ni twebwe ubwacu dushaka kwishimira ibyo tugeraho. Ndatekereza kandi ko inkomoko ya byose ari imyumvire iri hanze aha yo kumva ko abanyafurika nta cyiza bakwigezaho cyangwa n’ibyo bagezeho kugira ngo byemerwe bikaba bigomba guhabwa umugisha n’abandi. Ariko ntabwo dukeneye umugisha w’abandi kugira ngo ibyiza dukora byemerwe, icyo twifuza ni ugukora ibidufitiye inyungu bitugeza aho twifuza.”

Ikibazo cy’abaharabika ibihugu bya Afurika, cyanagarutsweho kandi na Perezida wa Namibia Haige Geingob, wakomoje ku nkuru yanditswe na kimwe mu binyamakuru ivuga ko Namibia yugarijwe n’ikibazo cya ruswa kandi ari ibinyoma, ashimangira ko kurwanya no kwamagana inkuru nk’izo ari intambara ireba abanyafrica bose.

Yagize ati Hari inkuru iherutse kwandikwa ari na yo iri ku gifuniko cy’ikinyamakuru ivuga ngo ruswa imaze kuba icyorezo muri Namibia nk’uko 75% by’abanyanamibia babyemeza. Ariko naje kwikorera igenzura mu gihugu hose, abaturage 2 gusa ni bo bagaragaje ikibazo cya ruswa. Ariko ugasanga umuntu yiyicariye mu biro bye iyo mu mahanga akandika avuga ngo 75% by’abanyanamibia bavuga ko bugarijwe na ruswa. Ibyo nibyo Perezida Kagame na we yavugaga.”

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Namibia, aho we na Madame Jeannette Kagame bageze kuri uyu wa Mbere.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top