Mu masaha ya nimugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu, inkongi y’umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ni inkongi yibasiye igice cy’aka gakiriro kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa harakekwa amashanyarazi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryihutiye gutabara kugira ngo ribashe guhosha umuriro wari mwinshi mu buryo bugaragarira amaso.
Iyi nkongi ibaye iya gatatu muri uku kwezi, aho izabanje zangije ibikoresho byinshi.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yavuze lo bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi y’umuriro akaba yongeyeho ko bari gushaka umuti urambye wo guhashya iyi nkongi y’umuriro yibasira akagace.
Polisi yahanganye n’umurio wari mwinshi cyane
