Akarere ka Gasabo karatangira gukorera mu biro bishya kuri uyu wa Kabiri

Mu gihe kuri uyu wa 13 Kanama 2019 abayobozi b’Uturere baza guhiga no guhigura imihigo bari barahize, igikorwa bakorera imbere y’Umukuru w’Igihugu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko bwishimira ko inyubako nshya bwari bwarahize buzatangira kuyikoreramo muri uyu mwaka yuzuye, bakaba batangira kuyikoreramo kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamulangwa avuga ko kuba kuri uyu wa Kabiri batangira kwakira no guhera abaturage serivise mu nyubako nshya, ari igikorwa bishimira ko bagezeho kuko cyari mu muhigo w’akarere w’umwaka ushize.

Ati “Ni ugutangira gukorera mu nyubako nshya, iri munsi ya RDB no kwakiriramo abaturage, igikorwa nyirizina cyo kuyitaha no kuyakira ku mugaragaro cyo kizaba mu minsi ya vuba iri imbere.”

Visi Meya w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond Chretien yabwiye Imvaho Nshya ko inyubako nshya batangiye gukoreramo imirimo yo kuyubaka yatwaye miriyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko kuba batangiye kuyikoreramo mu gihe Uturere duhiga ari igikorwa kibaye impurirane.

Ati “Ni byo koko inyubako nshya yari mu mihigo y’Akarere twari twarahize, guhera uyu munsi abagana serivisi dutanga barazisanga mu nyubako nshya iri mu murenge wa Remera mu mudugudu wa Rebero mu mujyi wa Kigali.”

Inyubako nshya y’akarere igizwe n’amagorofa atandatu agerekeranye afite ibyumba binini 73, icyumba k’inama kinini cyakira abantu 527 n’ibindi bibiri bito byakira abantu 40, ahantu hanini hagenwe guhagarikamo imodoka sisaga 65 hamwe na parikingi yo mu nzu yo hasi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 47, ifite umwihariko w’inzira inyurwamo n’abagize ibyiciro byihariye nk’abafite ubumuga n’ibyuma by’ikoranabuhanga byagenewe kuzamura abantu mu magorofa yo hejuru.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 + 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top