Aki (Chinedu) na Paw Paw (Osita) bamaze gusesekara i Kigali – AMAFOTO

Chinedu Ikedieze na Osita Iheme bamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa14 Gashyantare 2019.

Aba bakinnyi bamenyekanye cyane muri filime bagiye bakina bari kumwe, nyinshi muri zo zanakunzwe no mu Rwanda, kuri ubu bageze mu Rwanda aho bagiye gutaramira I Kigali.

Aba bakinnyi baje mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019 aho baje gutangiza umushinga wo kureba uko bahuza sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria, hamwe na bamwe mu bakora sinema mu Rwanda bazanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda.

Aba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bamenyekanye cyane kuri filime zo muri Nigeria.

Belinda Murerwa uhagarariye Kigali Entertainment Promoters, sosiyete yatumiye ibi byamamare, yatangarije Inyarwanda.com ko aba bagabo nyuma yo kuruhuka bagomba gutaramira abakunda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019.

St Valentin

Ku munsi mukuru w’abakundana Valentine’s day uba Tariki 14 Gashyantare, abakunzi b’ibi byamamare bazishimana muri Camp Kigali aho kwinjira ari 5,000, 10,000 ndetse n’ameza y’abantu umunani ku mafaranga 200,000.

Aha bakazaba bafatanya n’abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonke, Babou, Mr Fyoo na Joshua  bose bamaze kwamamara mu Rwanda.

St Valentin

Ubwo bari bagisohoka mu kibuga cy’indege

St Valentin

Bashyikirijwe indabyo

St Valentin
St Valentin
St Valentin

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top