Algeria yegukanye igikombe cy’Afurika yaherukaga mu myaka 29

Ikipe y’igihugu ya Algeria yaraye yegukanye igikombe cy’Afurika cy’ibihugu bwa kabiri mu mateka yayo, igicyesha igitego 1-0 yatsinze Sénégal ku mupira yateye ukaza kuyobywa n’umukinnyi w’iyi kipe.

Ku munota wa kabiri w’uwo mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cyo ku murwa mukuru Cairo mu Misiri, ishoti ya Baghdad Bounedjah yayobejwe na Salif Sane imanukira mu nshundura z’izamu rya Alfred Gomis.

Sénégal, itaregukana na rimwe iki gikombe, yari yahawe penaliti ku mupira wagaragaraga ko wakozwe n’umukinnyi wa Algeria, ariko umusifuzi aza kwisubiraho kuri icyo cyemezo nyuma yo kugenzura uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi bwa VAR.

Algeria yakomeje guhagarara kuri icyo gitego cyayo kimwe kugeza umukino urangiye, ishobora gutwara iki gikombe kindi – cya mbere itwaye guhera mu mwaka wa 1990.

Bamwe mu bakinnyi ba Sénégal birambitse mu kibuga mu gahinda, bamwe barira, ubwo ifirimbi ya nyuma yari ivuze.

Sadio Mane ukinira na Liverpool yo mu Bwongereza mbere y’uwo mukino wari wavuze ko yahitamo kugurana umudali wa Champions League aheruka gutwarana na Liverpool akawusimbuza uw’igikombe cy’Afurika, yagaragaye mu gahinda gakomeye ubwo yarebaga abakinnyi ba Algeria bishimira igikombe iruhande rwe.

Umutoza Djamel Belmadi wa Algeria yagize ati: “Nta bakinnyi, jye ntacyo naba ndi cyo”.

“Ni bo b’ingenzi. Nibwira ko abayobozi b’ikipe bakoze icyo basabwaga cyo kuyobora abakinnyi, ariko bakurikije amabwiriza neza mu buryo butangaje”.

Sénégal, yari igeze ku mukino wa nyuma bwa kabiri gusa guhera mu mwaka wa 2002, yihariye igice kinini cy’umukino ariko inanirwa kubibyaza umusaruro.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top