Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko ikigero cy’amafaranga buri muturage yinjiza ku mwaka cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.
Raporo ya Banki y’Isi y’uku kwezi gushize yo igaragaza ko u Rwanda rugeze ku madorali y’Amerika 780 ku muturage ku mwaka aya akaba ahwanye n’ibihumbi 700 by’amanyarwanda.
Ni icyegeranyo cya 2019-2020 iyi Banki y’Isi yashyize ahagaragara muri uku kwezi gishingiye ku byiciro 4 ari na byo ibihugu bibarizwamo u Rwanda hagendewe ku mutungo n’ubukungu bigezeho.
Icyiciro cya mbere kirimo ibihugu bifite ubukungu bukiri ku rwego rwo hasi aho umuturage yinjiza amadorali y’Amerika ari munsi y’1000.
Ibindi byiciro bitatu bikubiyemo ibihugu bifite ubukungu buringaniye ariko nabwo bufitemo ibice bibiri, uburi hasi ndetse n’uburi hejuru. Ibi umuturage wabyo abona amadorali y’Amerika ari hagati ya 1,026 na 3,995.
Ku bihugu 7 byavuye mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu bukiri hasi bikazamuka mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buri munsi y’uburinganiye hari Zimbabwe na Senegal kuri uyu mugabane wa Afurika, ibintu impuguke mu bukungu zemeza ko ari bikeya ugereranije uburyo ubusanzwe ibihugu byazamukaga.
Habyalimana Straton impuguke mu by’ubukungu avuga zimwe muri izi mpamvu.
Yagize ati “Ikintu cyagiye kigaragara ni uburyo ubucuruzi bwagiye buzamo utubazo harimo ihangana ry’ibihugu bikomeye bigatuma abantu batabasha gucuruza nkuko byari bisanzwe hakabamo n’igabanuka ry’ishoramari muribuka ko mu myaka yashize habayeho icyo twa kwita crise mu mabanki iyo crise na yo yatumye ibintu byishoramari bisa nibigabanutse.”
Umuyobozi Mukuru w’ungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Ivan Murenzi avuga ko ikigereranyo cy’amafaranga buri muturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018 kuko cyavuye ku madorali y’amerika 774 agera kuri 788 umwaka ushize.
Ati “Imibare yacu yo tuba twasohoye isohokera igihe bakayifashisha nabo kuko ahenshi haba ikibazo igihe igihugu kidashoboye gutangaza imibare yayo bakifashisha ikigereranyo cyabo babonye aho niho habaho yenda kutumvikana ubwo rero ibi turabyishimira ko iyi ntambwe twayigezeho mu gihugu kuba dutangaza imibare kandi igezweho kuburyo imiryango mpuzamahanga nkiyo iyifashisha.”
Bamwe mubaturage bafite icyizere ko u Rwanda ruzagera ku ntego rwihaye yo kuzaba rwarinjiye ku rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu buringaniye bitarenze 2035.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu Rwanda byibuze buri muturage yinjiza amadorali y’Amerika 780 ni asaga ibihumbi 700 ku mwaka. Ni icyiciro u Rwanda ruri kumwe n’igihugu nka Ethiopia nacyo kiza ku isonga n’u Rwanda mu kugira ubukungu buzamuka ku kigero cyiza.
