Amakuru

Amafoto y’umuhango wo Gusaba no Gukwa Ange Kagame

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame inkuru ikinyamakuru UMURYANGO duheruka kubagezaho tariki 28 Ukuboza ubwo yasabwagwa akanakobwa n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma,hari nandi mafoto twifuje kubereka mushobora kuba mutarabonye.

Uyu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti .

Ange Kagame ufite imyaka 25 akaba ari umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika.

Bertrand wamusabye yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali hanyuma Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology yiga Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza arahindura yiga Architecture muri iyi Kaminuza nubundi.

Ange Kagame umwana w’imfura wa nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba yatangaje amagambo atomoye agaragaza urukundo afitiye Bertrand,aho yagize ati ““Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, mpanze amaso ubuzima nzakomeza gusangira nawe. Njyewe nawe iteka ryose.”




Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 6 =


IZASOMWE CYANE

To Top