Amagare: Byinshi kuri Nzafashwanayo wegukanye intera muri Cameroun

Nzafashwanayo Jean Claude ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare  yabaye umukinnyi wa mbere  ukiri muto wegukanye intera mu irushanwa mpuzamahanga uwaherukaga akaba ari  Ndayisenga Valens wegukanye intera muri Tour du Rwanda 2013 afite imyaka 19.

Uyu mukinnyi, Nzafashwanayo yegukanye intera ya 6 muri Tour du Cameroun 2019 ku myaka 18.

Nyuma yo kwegukana intera muri iri rushanwa mpuzamahanga, Nzafashwanayo yagiranye ikiganiro kihariye n’Imvaho Nshya agira byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse n’intego afite  mu minsi iri imbere.

NZAFASHWANAYO NI MUNTU KI?

Nzafashwanayo Jean Claude yavukiye mu murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu tariki 04 Kanama 2000. Ni bucura mu muryago w’abana batanu ba  Mbitsemunda Eliezel na Ntakirutimana Perus.

UKO YATANGIYE GUKINA UMUKINO WO GUSIGANWA KU MAGARE

Nzafashwanayo atangaza ko  yakunze umukino wo gusiganwa ku magare  muri za 2014 na 2015 ubwo ba Ndayisenga Valens, Byukusenge Patrick, Nsengimana ndetse na Camera bitwaraga  neza.

Ati: “Numvise mbikunze numva nange nzakina uyu mukino nuko ntangira  kuryiga  ntwara n’abagenzi.”

Akomeza atangaza ko yakinnye irushanwa ryo gushakisha impano ryabereye i Huye na Gisagara ari bwo nyuma, umutoza wa Benediction Club, Sempoma Felix yamuhaye igare ryo kwitorezaho.

Nzafashwanayo ashimangira ko, Byukusenga Patrick usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Benediction yamufashije cyane kumenyera. Ati : “Ubusanzwe ni umuturanyi ariko yaramfashije cyane anyereka buri kimwe cyose, uko ngenda mu muhanda ndetse akanangira inama y’icyo ngomba gukora.”

Uretse Byukusenge Patrick wamufashije, Nzafashanwayo avuga ko na mukuru we yamubaye hafi cyane mu buryo bw’amikoro ndetse n’inama.

Muri Nyakanga 2017, Nzafashwanayo yagombaga guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Youth Games 2017” ryabereye Bahamas  ariko agira ikibazo k’ibyangombwa.

YEGUKANYE UMUDARI MURI SHAMPIYONA Y’AFURIKA

Muri Gashyantare 2018 mu Rwanda habereye shampiyona y’Afurika, Nzafashwanayo ari mu ikipe y’ingimbi “Junior”  begukanye umudari wa Feza mu gusiganwa n’isaha nk’ikipe “Team Time Trial”. Mu gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” yasoreje ku mwanya wa 5 naho gusiganwa mu muhanda “Road race” asoreza ku mwanya wa 17.

Iri rushanwa mpuzamahanga yari akinnye bwa mbere, Nzafashwanayo yemeza ko ryatumye akora cyane kuko yumvaga ari amahirwe abonye yo kwigaragaza.

Nzafashwanayo na bagenzi be nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri bambitswe umudari wa Feza

Muri Kamena 2018 yitabiriye shampiyona y’igihugu mu kiciro k’ingimbi yegukana umwanya wa 2 mu gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial”.

Muri Nyakanga 2018, Nzafashwanayo Jean Claude yatoranyijwe mu ikipe y’ingimbi yagiye kwitoreza mu Bubiligi  ku bufatanye bw’ikipe ya Fly na Skol isanzwe iyitera inkunga.

YASHYIZWE MU IKIPE NKURU YA BENEDICTION EXCEL ENERGY

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, ikipe ya Benediction Excel Energy  yabaye ikipe y’ababigize umwuga ku rwego mpuzamahanga “Continental Team”, Nzafashwanayo Jean Claude ni umwe mu bakinnyi 8 batanzwe ku rutonde rw’iyi kipe muri UCI.

Kuza muri aba bakinnyi 8 avuga ko yumvise ari indi ntambwe ateye.  Ati : “Byaranshimishije cyane  kandi nkomeza gushimira abambaye hafi bose kandi nkomeza gukora cyane kugira ngo ngere ku rundi rwego.”

N’ubwo atabashije kujya mu bakinnyi bakinnye  Tour du Rwanda 2019  yabaye tariki 24 Gashyantare kugeza 03 Werurwe 2019, Nzafashwanayo yitabiriye isiganwa  ry’abatarengeje imyaka 23  “Tour de l’Espoir 2019” ryabereye muri Cameroun  tariki 04 kugeza 09 Gashyantare 2019.

Nzafashwanayo (uwa kabiri uhereye iburyo) ubwo yari mu ikipe y’u Rwanda yitabiriye irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 23

Muri iri siganwa   yasoreje ku mwanya wa 47 gusa avuga byamugoye kuko bwari ubwa mbere yitabiriye isiganwa nk’iri. Ati : “Byarangoye cyane kuko   byari ubwa mbere gusa nigiyemo byinshi  aho  navugaga nti ninongera kwitabira irindi siganwa nzakina  mu buryo ubu n’ubu mbashe kwitwara neza.”

Ari kumwe n’ikipe ya Benediction Excel Energy, Nzafashwanayo yitabiriye isiganwa muri Afurika y’Epfo “Tour de Limpopo 2019”  ryabaye tariki 15-18 Gicurasi 2019. Yagize ati : “Nta bwoba  nari mfite nagerageje gukina neza  ndetse no mu ntera ya 2 nasoreje ku mwanya wa 18, gusa nungutse byinshi mu bijyanye n’imikinire.”

Ubwo Nzafashwanayo yari mu ikipe ya Benediction Excel Energy yitabiriye isiganwa “Tour de Limpopo 2019” muri Afurika y’Epfo

YAKOZE AMATEKA MURI TOUR DU CAMEROUN 2019

Nzafashwanayo  ari kumwe  n’ikipe y’u Rwanda  yitabiriye isiganwa mpuzamahaga muri Cameroun “Tour du Cameroun 2019” ryabaye  tariki 01 kugeza 09 Kamena 2019.

Nzafashwanayo yitwaye neza yegukana intera ya 6 yo kuzenguruka Umujyi wa Douala ahareshyaga na kirometero 82. Uyu mukinnnyi yitwaye neza atsindira ku murongo Mba Hervé Raoul (Cameroun) na Jakub Varhanovsky (Slovakia) aho bose bakoresheje amasaha 2, iminota 3 n’isegonda rimwe.

Yagize ati: “Nakoraga nshaka gutsinda kuko numvaga nkinnye amarushanwa menshi, twarakinnye rero n’umutoza Sempoma akambwira uko ngomba gukina ndetse n’abakinnyi bakuru nka  Bonaventure, Patrick bakambwira uko nkina kuko banambwiraga ko no gutsinda bishoboka.”

Agaruka ku buryo yegukanye iyi ntera, Nzafashwanayo agira ati : “Twacitse abandi turi 3 nzengurukana na bariya bakinnyi hasigaye inshuro ya nyuma ndavuga nti ngomba kugerageza amahirwe, tugeze muri metero nka 400 ndahatana ku bw’amahirwe mbatanga mu murongo.”

Nzafashwanayo yanditse amateka aba umukinnyi ukiri muto w’umuyarwanda wegukanye intera mu irushanwa mpuzamahanga ku myaka ye 18 n’amezi 10. Akimara kwegukana iyi ntera avuga ko byamushimishije cyane kuko yari abonye ko byose bishoboka.

Ati: “Byanyeretse ko ngomba gukora cyane  ubutaha aho gutwara intera ahubwo nkazenguka isiganwa ryose muri rusange.”

AFITE INTEGO YO KWEGUKANA SHAMPIYONA Y’IGIHUGU NO GUKINA HANZE Y’U RWANDA

Tariki 22 na 23 Kamena 2019 hazaba shampiyona y’igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, Nzafashwanayo avuga ko afite intego yo gukora cyane akegukana iyi shampiyona.

Uretse kwegukana shampiyona, Nzafashwanayo afite intego yo gukora cyane kugira ngo azabashe kuzakina nk’uwabigize umwuga hanze y’u Rwanda nka bamwe mu bakinnyi ubu bakinayo barimo Areruya Joseph na Mugisha Samuel.  Ati“Numva bizashoboka kuko byose bisaba gukora cyane.”

HARI ABANTU ASHIMIRA CYANE

Mu bantu ashimira cyane batumye agera aho ageze ubu harimo Mama we kuko yamufashije cyane agitangira gukina umukino wo gusiganwa ku magare. Hari mukuru we ku nkunga yamuteye, umutoza Sempoma Felix na Byukusenge Patrick n’ubu ukimufasha nka kapiteni we.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top