Nzafashwanayo Jean Claude ufite imyaka 19 y’amavuko akaba akinira ikipe ya Benediction Excel Energy ni we wegukanye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare ryabereye muri RDC “Tour Cycliste International de la RDC 2019”.
Iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 7 ryatangiye tariki 03 risozwa tariki 11 Kanama 2019. Muri gahunda ryagombaga gutangira tariki 21 rigasozwa 31 Nyakanga 2019 ariko kubera imyiteguro itaragenze neza ryimuriwe tariki 28 Nyakanga kugeza 04 Kanama 2019 gusa nabwo ntibyashobotse bituma ryimurirwa tariki 03 Kanama 2019 aho abasiganwa batangiye bakina intera ya mbere yo kuva ahitwa Boma-Matadi (120 km).
Iyi ntera ya mbere yegukanwe na Ruberwa Jean Damascene ahita anayobora isiganwa muri rusange. Intera ya kabiri yavaga Mbanza-Ngungu-Kasangulu (95km) yegukanwe n’umufaransa, Gabriel Anthony ariko Ruberwa akomeza kuyobora isiganwa.
Intera ya 3 yavaga ahitwa Kolwezi yerekeza Likasi (180 km) yegukanwe na Mathias Sorgho Wendkouni wo muri Burkina Faso, Ruberwa akomeza kuyobora isiganwa muri rusange. Intera ya 4 yavaga ahitwa Likasi ijya Lubumbashi (120 km) yegukanwe na Tella Artuce Jodele ukomoka muri Cameroun bituma Kamzong Abossolo Clovis nawe ukomoka muri Cameroun wari waje ku mwanya wa kabiri ayobora isiganwa muri rusange.
Intera ya 5 ari nayo yahesheje insinzi bidasubirwaho ikipe ya Benediction Excel Energy yavaga ahitwa Batshongo yerekeza Kenge (100km). Iyi ntera yegukanwe na Byukusenge Patrick (2h30’) aho yaje akurikiwe n’abakinnyi bagenzi be mu myanya 10 ya mbere basize uwari uyoboye isiganwa iminota igera ku 10.
Ibi byahise biha Nzafashwanayo Jean Claude wari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange gufata umwanya wa mbere aho yashyizemo ikinyuranyo k’ iminota 9 kuri Helder Jorge Vieira Da Silva (Angola) na Kamzong Abossolo Clovis (Cameroun).
Intera ya 6 yakiniwe mu mujyi wa Kinshasa tariki 11 Kanama 2019 ahitwa Safari Beach (100 km) yegukanwe na Nikiema Bachirou wo muri Burikina Faso.
Nzafashwanayo Jean Claude ni we wegukanye iri siganwa muri rusange ndetse anahabwa igihembo cy’uwarushije abandi ahazamuka mu gihe Jimmy Mohindo Kyaviro ukomoka muri RDC yabaye ukiri muto witwaye neza ndetse akaba ari nawe mukinnyi ukomoka muri RDC witwaye neza.
Ikipe ya Benediction Excel Enery (Rwanda) ni yo yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa n’ikipe ya Burkina Faso yabashije kwegukana intera 2.
Biteganyijwe ko ikipe ya Benediction Excel Enery izagaruka mu Rwanda ku wa Kane tariki 15 Kanama 2019. Abakinnyi 6 iyi kipe yari yajyanye ni Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascene.
Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Nzafashwanayo wari uherutse kwegukana intera muri “Tour du Cameroun 2019” azahita ajyana n’ikipe y’igihugu mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva tariki 19 kugeza 31 Kanama 2019.
Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Mugisha Moise, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Maroc tariki 20 Kanama 2019 izakine irushanwa kuva tariki 24 kugeza 28 Kanama 2019.
