Kuva tariki 04 kugeza 25 Mata 2020 muri Cameroun hagomba kubera imikino ya nyuma y’Afurika y’ibihugu mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2020”.
Kugeza ubu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” nta bwo irafata umwanzuro gusa biravugwa ko iri rushanwa rishobora kwimurirwa ikindi gihe.
Muri iyi minsi kubera icyorezo cya koronavirusi cyatangiriye mu Bushinwa kikaba kimaze gukwirakwira mu bice bitandukanye by’Isi, ibikorwa by’imikino byabaye bihagaritswe.
Nk’uko tubikesha urubuga “kick44.com”, iri rushanwa igishoboka ni uko ryimurirwa ikindi gihe bikaba bivugwa ko rishobora kuba muri Kamena 2020.
Mu cyumweru gishize, CAF yahagaritse imikino yo gushaka itike ya CAN 2021 yagombaga kuba kuva tariki 23 kugeza 31 Werurwe 2020. Gusa nta bwo bari bigeze bafata umwanzuro kuri CHAN 2020 aho batangaje ko itsinda ry’abaganga ryagomba kujya muri Cameroun tariki 14 na 15 Werurwe 2020 nyuma bagafata umwanzuro.
Igihugu cya Cameroun cyagaragayemo abantu 5 bafashwe n’iki cyorezo. CAF ikaba igomba gufata umwanzuro bitarenze iki cyumweru gusa amakuru ahari ni uko n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” ryagiriye inama CAF yo guhagarika iri rushganwa. FIFA kandi yabwiye abakinnyi ko bafite uburenganzira bwo kwanga kwitabira imikino y’ikipe y’igihugu mu gihe babona batizeye ubwirinzi bw’iki cyorezo.
N’ubwo CAF ishobora gufata umwanzuro wo guhagarika irushanwa, igihugu cya Cameroun cyari cyatangaje ko kiteguye ko irushanwa ryaba uko byari byateganyijwe.
Tariki 14 na 15 Werurwe 2020, itsinda ry’abaganga ba CAF, Dr Aboubakari Sidiki, Adoum Djibrime na Dr. Zerguini basuye Cameroun kugira ngo barebe uko ubuzima bwifashe.
Ibihugu bitandukanye muri Afurika birimo u Rwanda, Equatorial Guinea, Ghana, RDC na Misiri byahagaritse ibikorwa byose by’imikino. Igihugu cya Maroc gifite igikombe giheruka cya CHAN 2018 ndetse n’u Rwanda, Togo na Uganda biri kumwe mu itsinda C batangaje ko batazitabira iri rushanwa.
Uko amakipe yari ateganyijwe guhura
Tariki 17 Gashyantare 2020 ni bwo habaye tombora y’uko amakipe azahura aho itsinda A ririmo Cameroon, Mali, Zimbabwe na Burkina Faso. Itsinda B ririmo Libya, Niger, RDC na Congo Brazzaville. Itsinda C ririmo Maroc, Uganda, Togo n’u Rwanda naho itsinda C rikabamo Zambia, Guinea, Namibia naTanzania.
Byari biteganyijwe ko ku munsi wa mbere w’iri rushanwa tariki 04 Mata 2020, Cameroun ikina na Zimbabwe naho Mali igakina na Burkina Faso kuri Ahmadou Ahidjo i Yaoundé.
Iri rushanwa rya CHAN ryatangiye gukinwa muri 2009 aho ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abakinnyi bakina imbere mu gihugu kwigaragaza. Muri 2009 ryabereye muri Cote d’Ivoire ryegukanwa na RDC, muri 2011 ribera muri Sudani ryegukanwa na Tunizia, muri 2014 ribera muri Afurika y’Epfo aho Libya yegukanye igikombe. Muri 2016 iri rushanwa ryabereye mu Rwanda, RDC yongera gutwara igikombe naho ubwo riheruka muri 2018 ryabereye muri Maroc aba ari naho igikombe kiguma.
