Amakuru

Amasengesho asabira igihugu yahujwe no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Aya masengesho yanahujwe no kwibuka ku nshuro ya 25, jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Muri aya masengesho hatumiwe umuvugabutumwa mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde Dr. Richard Ramesh wagarutse cyane cyane ku ndangagaciro zikwiye umuyobozi zirimo urukundo,guca bugufi, ubushishozi n’ubutwari.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Profeseri Shyaka Anastase, yagaragaje ko abayobozi b’amadini n’abayobozi bari mu nzego za leta muri rusange bafite inshingano zo kubaka igihugu cyashegeshwe n’amateka mabi. Yagize ati ”igihugu cyacu cyabonye urupfu kinabona kuzuka, tukaba tugomba guharanira ubuzima bwacyo.”

Bamwe mu bitabiriye aya masengesho nka Dr Charles Muligande na Muhongerwa Patricia, bavuga ko agira uruhare mu gukosora ibitagenda neza cyane cyane iyo umuntu yemereye Imana ikamuyobora ngo bizana impinduka mu mikorere n’imigirire ya buri munsi.

Insangayamatsiko y’aya masengesho yibutsa abayobozi ko bafite inshingano zo guteza imbere no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, gukorera umuturage no gukomeza ishingano z’ubuyobozi, bicisha bugufi mu gukorera abo bashinzwe.

[custom-related-posts title=”izindi nkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top