Amavubi yamenye ikipe bizahura muri CHAN 2020

Muri Tombola yabereye i Caïro mu Misiri kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatomboye ikipe ya Somalia mu guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Ethiopia umwaka utaha wa 2019.

Ni Tombola ikorwa hashingiwe ku turere ibihugu biherereyemo, aho u Rwanda ruri mu gace ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati. U Rwanda ruri kumwe na Somalia, Uganda, Burundi, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo ndetse na Ethiopia ifite itike.

U Rwanda ruzahura ku ikubitiro na Somalia mu mikino ibiri, itsinze ikazahura n’ikipe izatsinda hagati ya Sudani y’Amajyepfo na Uganda, maze itsinze izahite ibona itike ya CHAN

Ni irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho igihugu cya Ethiopia ari cyo kigomba kuzaryakira, mu gihe iriheruka ryari ryabereye muri Maroc

JPEG - 344.7 kb

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro CHAN 2016 aha n’ikaze abayitabiriye
JPEG - 82.8 kb

Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino ufungura CHAN 2016

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top