
Ikipe y’Igihugu y’Abagabo “Amavubi” yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 mu mukino usoza iyo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 wabereye i Nairobi kuri uyu wa Mbere, isoza ku mwanya wa nyuma ifite inota rimwe.
Muri uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wabereye kuri Nyayo Stadium, Kenya yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa kabiri gusa, ku mupira wahinduwe na Abdallah Hassan usanga Michael Olunga wari wenyine, awuboneza mu izamu.
Igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Richard Odada nyuma y’ikosa Ntwari Fiacre yakoreye kuri Eric Ouma mu rubuga rw’amahina.
Mashami Vincent yakoze impinduka hakiri kare, akuramo Nsanzimfura Keddy ku munota wa 25, hinjiramo Sugira Ernest wateye umupira wanyuze ku ruhande mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.
Iyi minota 45 ibanza yashoboraga kurangira Kenya ifite ibitego bitanu, ariko u Rwanda rwarokowe na Ntwari Fiacre wakuyemo imipira yatewe na Olunga ndetse na Abdallah Hassan.
Igice cya kabiri cyatangiranye izindi mpinduka ku ruhande rw’Amavubi, Hakizimana Muhadjiri afata umwanya wa Nshuti Innocent mu gihe Rukundo Denis wari wagowe n’uyu mukino yasimbuwe na Serumogo Ali nyuma y’iminota 10.
Amavubi yakinnye neza mu gice cya kabiri, yabonye igitego ku munota wa 65, cyinjijwe na Niyonzima Olivier ’Seif’ ku mupira yakozeho uvuye kuri Hakizimana Muhadjiri wahanaga ikosa ryakorewe kuri Sugira Ernest.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-1 rusoza imikino y’ijonjora rya kabiri rufite inota rimwe mu mikino itandatu mu gihe Kenya yasoje ifite amanota atandatu.
Mali yasoje imikino yayo iyoboye Itsinda E n’amanota 16 nyuma yo gutsinda Uganda igitego 1-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru, ni yo izakina ijonjora rya gatatu rizaba muri Werurwe 2022.
Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Kenya n’u Rwanda
U Rwanda: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon (c), Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Usengimana Danny na Nshuti Dominique Savio.
Kenya: James Saruni, Joseph Okumu, David Ochieng, Amos Nondi
Omar Abud, Anthony Akumu, Kenneth Muguna, Hassan Abdalla, Eric Ouma, Richard Odada na Michael Olunga (c).
