Amavuriro yigenga arifuza koroherezwa mu kugura ibikoresho by’ubuvuzi

Abagize umuryango uhuza amavuriro yigenga yo mu Rwanda baravuga ko kugira ngo serivisi baha ababagana zirusheho kunoga ari uko bakoroherezwa kuko ibikoresho bifashisha bihenze kandi ibigo by’imari bikaba bitabaha inguzanyo y’igihe kirambye.

Ibibazo bahura na byo ibiza ku isonga bishingiye ku bushobozi bw’ishoramari akenshi ibigo by’imari bidakunze kwitaho kandi ibikoresho byifashishwa muri urwo rwego bikaba bihenze  nk’uko ukuriye uwo muryango, Dr Antoine Muyombano abivuga.

Yagize ati ”Hari igihe banki zishyiraho amananiza cyangwa ibisabwa n’uwaba afite ubwo bumenyi ubushobozi akaba atabufite. Twasabaga abantu bajya boroherezwa kubona amafaranga y’inguzanyo, ariko hagashyirwaho n’uburyo bwo kuyishyura mu gihe kirekire. Ikindi ni igiciro cy’ibikoresho twifashisha, birahenda cyane kandi mu kugura ibindi ni bwa bushobozi dukura mu musaruro, iyo umusaruro ubaye muke haba habaye ikibazo.”

Mu nama yahuje abahagarariye amavuriro yigenga yo mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bo mu nzego z’ubuvuzi, hibanzwe kuri serivisi zihabwa abaturage n’uko zarushaho kunozwa zikarushaho kungura abashoye imari muri urwo rwego.

Umuyobozi  w’Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo, Prof Emmanuel Rudakemwa avuga ko n’ubwo gushora imari mu bikorwa by’ubuvuzi bigihura n’inzitizi ngo hari ibigenda bikorwa akanagira inama abafite amavuriro yigenga guhuza imbaraga.

Ati ”Ntabwo twavuga ko Igihugu cyabyanze, ariko ubushobozi buracyari bukeya, ntekereza ko aho ubushobozi bugenda buboneka, ngira ngo hari ibigo by’imari nka BRD bishobora koroherereza umushoramari w’umunyarwanda, ariko ntibyoroshye kuko bagusaba ingwate. Bisaba ko umuganga ugiye gukora business akoresha umutwe we, agahera ku bushobozi n’ibikoresho bike.”

Yunzemo ati “Gusa urumva ko urwego rwacu rw’ubuvuzi rusigara inyuma ugereranyije n’izo mu bindi bihugu by’aka karere.Gusa tubakorera ubuvugizi tukabagira n’inama yo kwishyira hamwe, aho kubaka clinics (amavuriro)  nyinshi bakubaka ibitaro bimwe bigatanga umusaruro.”

Mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga 150 ariko magingo aya amaze kwinjira muri uwo muryango uhuza amavuriro yigenga kuva watangira mu kwezi kwa mbere 2018 ni 52 gusa, iyo na yo ikaba ari indi nzitizi yo kudahuriza hamwe imbaraga zo kwishakamo ibisubizo.

Muri ayo mavuriro yigenga harimo amavuriro asanzwe (clinics) 91, amavuriro ayoborwa n’inzobere (specialised clinics) 26, amavuriro afite amashami y’ubuvuzi (polyclinics) 23, ibitaro 8 na laboratwari  2.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 − 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top