Amakuru

Ambasade z’u Rwanda mu mahanga zikomeje kwitegura Kwibuka 25

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda n’inshuti zarwo bifatanye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagaragarije Imvaho Nshya aho ambasade z’u Rwanda bahagarariye zigeze zitegura gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, avuga ko ku rwego rw’igihugu bazifatanya na ba Ambasaderi n’imiryango mpuzamahanga kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, akemeza ko bazaba bari kumwe n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ‘UN’ mu Misiri, umuryango w’Abanyasiraheli uba mu Misiri ndetse na ba Ambasaderi 42 bahagarariye ibihugu byabo mu Misiri.

Amb. Sheikh Saleh Habimana avuga ko hateguwe uburyo abana bagera kuri 25 bazagenda bagaragaza aho u Rwanda ruvuye n’aho rugana nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tuzibuka dushingiye ku buhamya bw’Abanyarwanda biyemeje kubaka igihugu cyabo mu ntumbero nshyashya. Urubyiruko rurimo abana 25, buri wese azagenda avuga aho u Rwanda ruvuye n’aho rugana, ni ibintu bizaba bikozwe ku buryo bw’umwihariko.”

Akomeza avuga ko hari ibikorwa by’umuganda biteganyijwe. Ati “Buriya Abatutsi bishwe, amaraso n’imibiri yabo byageze mu Misiri no muri Mediteranee. Tariki 27 Mata hazabaho umuganda wo kwibuka, dukore isuku mu mazi, dutere ibiti ku nkengero z’uruzi ariko hiyongereho no kwibukira ku mazi twibuka Abatutsi banazwe muri uriya mugezi.”

Avuga kandi ko bazibutsa Abanyamisiri ko mu kwezi kwa Mata bakoresheje amazi avanze n’amaraso y’Abanyarwanda, bityo ko badakwiye kuba baha umwanya uwo ari wese wakoze Jenoside ahubwo agashyikirizwa ubutabera.

Ambasaderi Karega Vincent, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, avuga ko kwibuka ari ukwirinda ko Jenoside yakongera kuba. Yagize ati “Aho tuva, aho tugeze n’aho tugana ni agaciro k’ubumwe, kwibuka twirinda ko byazongera no gutera intambwe mu kwigira. Tuzashima intambwe zatewe no ku kwita by’umwihariko ku bacitse ku icumu.”

Amb. Karega yabwiye Imvaho Nshya ko tariki 7 Mata  Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Cape Town bazibuka, abatuye Johannesburg bakazibuka tariki 18 Gicurasi, abatuye Lesotho bazibuka tariki 25 Mata ariko ko n’abatuye Mauritius, Botswana na bo bazitabira ibikorwa byo kwibuka.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yagaragarije Imvaho Nshya bimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe muri Ambasade no muri za kaminuza.

Ati “Kwibuka ku nshuro ya 25, tariki ya 7 Mata tuzibukira mu mujyi wa The Hague i La Haye, hateganyijwe kandi urugendo rwo kwibuka, gucana urumuri rw’ikizere, ubuhamya bw’uwacitse ku icumu no kuzumva ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Night Vigil.”

Shami Elodie ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko hateganyijwe ibiganiro bitandukanye mu kwibuka ku nshuro ya 25.

Avuga ko hateganyijwe ibiganiro muri za kaminuza zitandukanye ndetse ko abari muri diyasipora muri Leta zitandukanye na bo bakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ambasade ifatanyije n’ubuyobozi bw’abadiyasipora bateguye gahunda zo kwibuka abacu bazize Jenoside. Ibyo bikazakorwa mu migi itandukanye by’umwihariko mu bice 4 byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Avuga ko gahunda zo kwibuka zizahuza abanyamadini, kaminuza zitandukanye n’inshuti z’u Rwanda zirimo abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’ibitangazamakuru.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 17 =


IZASOMWE CYANE

To Top