Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zahaye u Rwanda impano y’izindi doze 418,860 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zikaba zaragejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu taliki ya 29 Ukwakira 2021.
Izo doze zagejeje inkunga rusange Amerika imaze kugenera u Rwanda kuri 1 658 690 zitanga amahirwe y’ubwirinzi ku baturage bangana na 22% by’Abanyarwanda bahawe doze imwe y’urukingo.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yatangaje ko iyo mpano ari ikindi kimenyetso cyerekana ko Amerika yiyemeje gukorana n’abaturage na Guverinoma y’u Rwanda mu gufasha abaturarwanda kwirinda no guhangana n’ingaruka z’icyorezo.
Mu gihe Amerika ikomeje kurwanya icyorezo cya COVID-19 no gufatanya n’Isi yose mu rugamba rwo kugihashya, Perezida Joe Biden yijeje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitazahwema gufatanya n’ibihugu birimo n’u Rwanda mu gutanga inkingo bikeneye.
Uwo ni umusaruro w’ubuhanga bw’abahanga mu by’ubuvuzi babarizwa muri icyo gihugu ndetse n’ubushobozi bwacyo bwo gukora imiti n’inkingo byizewe ku rwego mpuzamahanga, ukomeje gutuma ibihugu bikeneye inkingo ku rusha ibindi bibona amahirwe y’impano.
Kugeza ubu Amerka imaze gutanga impano ya doze miliyoni 200 mu bihugu bitandukanye ikaba ari intambwe ikomeye cyane mu rugendo rwo guhangana n’iki cyorezo ku isi yose.
Ni mu gihe icyo gihugu cyiyemeje gutanga miliyari 1.1 z’inkingo aho zikenewe cyane mu hagamijwe guhashya iki cyorezo, binyuze mu bufatanye na gahunda ya COVAX, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ndetse n’ibihugu by’abafatanyabikorwa.
Perezida Biden yagize ati: “Leta Zunze ubumwe z’Amerika ziyemeje kugira uruhare muri gahunda yo gukingira Isi yose nk’uko zabigaragaje mu Gihugu imbere.
Inkunga yagenewe u Rwanda ije isubiza ukwiyemeza kwa Guverinoma uya Perezida Biden na Visi Perezida Kamala Harris mu gusaranganya inkingo ku Isi kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira Abanyarwanda mu nzego zotandukanye by’umwihariko mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo.
Ambasade y’Amerika mu Rwanda yagize iti: “Turunamira ubuzima bw’abishwe na COVID-19 mu Rwanda no mu Karere kandi tukihanganisha n’ababuze ababo bakunda kubera iki cyorezo. Tuzakomeza gukorana mu gushyira iherezo kuri iki cyorezo gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, kigahungabanya imibereho myiza n’ubukungu.”
Amerika ihaye u Rwanda inkingo mu gihe abamaze guhabwa nibura doze ya mbere mu Gihugu bageze kuri 3,791,082 barimo 1,984,235 bamaze gukingirwa byuzuye.
