Kuri iki Cyumweru ni bwo mu Ishuri rya Gisirikare i Gabiro hatangiye umwiherero wa 17 w’abayobozi, ukaba uhuje abasaga 400.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wawufunguye ku mugaragaro, aho yasabye abayobozi kwirinda imico mibi ituma batubahiriza inshingano bahawe n’Abanyarwanda. Akaba yasabye urubyiruko rwawitabiriye kutazigera rwiga imico mibi.
Nyuma y’iri jambo, hakurikiyeho ikiganiro cyibanze ku bikwiye gukorwa ngo u Rwanda ruzagere ku nteko rwihaye mu cyerekezo 2050.
Aya ni amafoto yaranze umunsi wa mbere.
