Ikipe ya APR FC yageze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda Green Eagles igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni amakipe yombi yo mu itsinda rya gatatu yakinaga imikino ya kabiri mu itsinda, aho APR FC yitwaye neza itsinda igitego 1-0.
Nyuma y’aho igice cya mbere cyari cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri APR FC yatangiye isatira cyane yaje kubona igitego kimwe, cyitsinzwe na Borface Sunzu wa Green Eagles.
Umukino waje kurangira ari igitego 1-0, bituma APR FC iyobora itsinda n’amanota atandatu, ihita inakatisha itike ya 1/4.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Green Eagles:
Sebastian Mwange
Samson Mwanyepa (c)
Michael Mwenya
Bonface Sunzu
Gift Wamundila
Ceaser Haakulaba
Amit Shamende
Mukabanga Siambonde
Kennedy Musonda
Tapson Kaseba
Spencer Sautu
APR FC:
Rwabugiri Umar
Manzi Thierry (c)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Niyonzima Ally
Niyonzima Olivier ’Sefu’
Buteera Andrew
Manishimwe Djabel
Byiringiro Lague
Sugira Ernest
