Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru igeze ku munsi wayo wa 23 aho imikino biteganyijwe ko iba kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe igakomeza ejo ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020.
Umukino w’umunsi wa 23 utegerejwe na benshi urahuza ikipe ya APR FC kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse n’ikipe ya Kiyovu iri ku mwanya wa 5. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kenda (15h00).
Izi kipe mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 21 zitwaye neza aho APR FC yatsindiye Mukura iwayo ibitego 4-0 mu gihe ikipe ya Kiyovu yatsinze Heroes FC ibitego 5-0.
Ikipe ya APR FC kuva muri 2018 nta bwo irabasha gutsinda Kiyovu muri shampiyona nkuko mu mikino itatu iheruka, Kiyovu yitwaye neza itsinda APR FC igitego 1-0 mu gihe indi mikino zanganyije 0-0.
Muri rusange kuva muri 2013, APR FC na Kiyovu zimaze guhura inshuro 13 muri izo inshuro 10 APR FC yarazitsinze mu gihe izi kipe zanganyije inshuro 2, Kiyovu itsinda inshuro imwe.
Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe
Ikipe ya Sunrise FC irakira Gasogi United i Nyagatare, Espoir FC yakire Heroes FC I Rusizi, Musanze yakire Gicumbi FC naho ikipe ya Marines FC ikine na Rayon Sports.
Imikino ya shampiyona y’umunsi wa 23 izakomeza tariki 11 Werurwe 2020 aho ikipe zimaze iminsi zititwara neza zizahura. Ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gutsindwa na Marines FC na Bugesera FC irakira Police FC na yo yatsinzwe imikino ibiri ya shampiyona iheruka harimo uwa APR FC ndetse na AS Kigali.
Ikipe ya AS Kigali izakira Mukura mu gihe ikipe ya Etincelles FC izakira AS Muhanga.
Mbere y’ imikino y’umunsi wa 23, ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 54, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 47 ku mwanya wa 3 hari Police FC n’amanota 43 naho ku mwanya wa 4 hakaza ikipe ya Mukura n’amanota 37. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Heroes FC n’amanota 15.
Hari abakinnyi batemerewe gukina
Kubera amakarita hari abakinnyi 8 batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 23 ari bo Nzayisenga Jean D’amour (Sunrise FC), Nshimiyimana Abdou (Etincelles FC), Niyonkuru Ramadhan (Mukura), Mugisha Bonheur (Heroes FC), Habarurema Gahungu, Nshuti Dominique Savio (Police FC), Ntamuhanga Tumaini (AS Kigali) na Sugira Ernest (Rayon Sports ).
Kugeza ubu, Babuwa Samson (Sunrise FC) ni we uyoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi (14), Shabani Hussein Tchabalala (Bugesera FC) afite 12 anganya na Iradukunda Jean Bertrand (Mukura) naho Usengimana Dany (APR FC) afite ibitego 11.
Tariki 10-03-2020
Sunrise FC-Gasogi(Nyagatare-15h00)
Espoir FC-Heroes FC (Rusizi-15h00)
Musanze FC-Gicumbi (Musanze-15h00)
APR FC-Kiyovu (Regional-15h00)
Marines-Rayon (Rubavu-15h00)
Tariki 11-03-2020
Bugesera -Police FC (Nyamata-15h00)
AS Kigali-Mukura (Regional-15h00)
Etincelles-AS Muhanga (Rubavu-15h00)
