APR FC irayoboye nyuma y’imikino ya shampiyona y’umunsi wa 19

Tariki 07 kugeza 09 Gashyantare 2020 habaye imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru aho yari  igeze ku munsi wa 19. Ikipe ya APR FC itaratsindwa na rimwe ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Iyi kipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Marines FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel, Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier Sefu. Nyuma yo gutsinda uyu mukino  w’umunsi wa 19, APR FC yahise yuzuza imikino 19 idatsinzwe muri shampiyona kuko uretse 6 yanganyije indi 13 yose yarayitsinze.

APR FC ihanganiye igikombe na Rayon Sports ndetse na Police FC. Izi kipe zombi nazo  ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 19  zitwaye neza aho ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 byatsinzwe na Iyabivuze Osee na Mico Justin.

Ikipe ya Rayon Sports yo yitwaye neza itsinda Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe  na Drissa Dagnogo  ku munota wa 50.

Indi mikino  ya shampiyona  yabaye

Mu yindi mikino ya shampiyona  yabaye, Espoir FC  yatsindiwe mu rugo  na Sunrise FC ibitego 5-0 bituma iyi kipe ijya habi kuko yisanze mu myanya 2 ya nyuma aho ikomeje gutya yasubira mu kiciro cya kabiri. Ikipe ya AS Muhanga   yatsindiwe  mu rugo na  Heroes FC igitego 1-0 iba yujuje imikino 4 itabona insinzi kuko kuva  imikino ya shampiyona yo kwishyura yatangira itarabasha kubona amanota 3.

Ikipe ya Kiyovu yatsinze  Musanze FC igitego 1-0, AS Kigali  itsinda Etincelles FC ibitego 2-0 naho ikipe ya Mukura itsinda Gicumbi FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Abdoul Muniru watsinze ibitego 2 na Ntwari Evode.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 19, ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 45, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 41, ku mwanya wa 3 hari Police FC n’amanota 40 naho ikipe ya Mukura ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 31. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe ya Gicumbi FC n’amanota 12.

Mu bamaze gutsinda ibitego byinshi hari Babuwa Samson (Sunrise FC) ufite ibitego 13, Shabani Hussein (Bugesera FC) ufite 11 na Usengimana Dany (APR FC) ufite ibitego 10.

Imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona biteganyijwe ko izakinwa tariki 15 na 16 Gashyantare 2020 gusa mbere y’aho tariki 11 na 12 Gashyantare 2020 hateganyijwe imikino yo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro 2020.

Police FC 2-0 Gasogi United

Espoir FC 5-0 Sunrise FC

AS Muhanga 0-1 Heroes FC

Kiyovu 1-0 Musanze FC

AS Kigali 2-0 Etincelles FC

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports

APR FC 3-0 Marines FC

Mukura 3-0 Gicumbi FC

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 × 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top