Amakuru

APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 muri shampiyona ya 2021/2022

Ibitego bya Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel byafashije APR FC gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu, ikomeza kugira intangiriro nziza z’umwaka mushya w’imikino.

APR FC yari hejuru mu minota 45 ibanza, yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa gatandatu, umupira winjiranywe na Ndayishimiye Dieudonné ukorwaho n’umunyezamu Nshimiyimana Pascal, ujya muri koruneri.

Ku munota wa 15, Ndayishimiye Dieudonné yongeye kubona umupira mu ruhande rw’iburyo, asiga Lulihoshi François, ateye ishoti aroba umunyezamu umupira ujya hejuru.

Nyuma y’iminota itanu, Manishimwe Djabel yahawe umupira na Mugisha Gilbert, ateye ishoti rica imbere y’izamu rya Musanze FC.

Ruboneka Jean Bosco yahushije uburyo bubiri , aho umupira wa mbere yateye wagiye muri koruneri nyuma yo kuwutera mu mugongo wa Niyonshuti Gad, undi awutera hejuru nyuma yo guherezwa na Manishimwe Djabel.

Musanze FC yabonye uburyo bumwe budakomeye, ku mupira watewe na Uzayisenga Maurice ufatwa n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre mbere y’uko Kwitonda Alain Bacca atera ishoti ryashyizwe muri koruneri na Nshimiyimana Pascal.

Byasabye gutegereza umunota wa 59, APR FC itsinda igitego cya mbere cyinjijwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ubwo Niyonshuti Gad na Nshimiyimana Amran bari bananiwe gukiza izamu.

Nyuma y’iminota ine, Manishimwe Djabel yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari wateretswe inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo Nshuti Innocent yari amaze gukinirwa nabi.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0, inganya amanota atandatu n’ibitego bine izigamye mu gihe AS Kigali ya mbere, yo izigamye ibitego bitandatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yari yatsinze ibitego bibiri bya Essomba Willy Onana na Nizigiyimana Karim Mackenzi, yatsikiye i Rubavu nyuma yo kunganya na Rutsiro FC ibitego 2-2, igira amanota ane mu mikino ibiri.

Espoir FC yabonye amanota atatu ya mbere itsindiye Police FC kuri Stade ya Kigali ibitego 2-0, biba ari uko bigenda kuri Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0 ndetse na Bugesera FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Nyuma y’uyu munsi wa kabiri wa Shampiyona, amakipe yose arafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya APR FC na Musanze FC

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Ndayishimiye Dieudonné, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel (c), Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain na Bizimana Yannick.

Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Niyitegeka Idrissa (c), Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Lulihoshi Héritier François, Muhire Anicet, Niyitegeka Idrissa, Eric Kanza Angua, Habineza Is’haq, Irokan Samson Ikechukwu, Ben Ocen na Uzayisenga Maurice.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top