Mu Banyarwanda igihugu cya Uganda kirimo kohereza iwabo bavuye muri gereza, hari abagishinja kuba bazanwa mu gicuku bakajugunywa ku gasozi aho bashobora kugirirwa nabi.
Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu ngo zajyaga zizana aba baturage b’u Rwanda zikabageza ku biro bya gasutamo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Uwitwa Rugororotsi Eric(Gasongo) arashima ubushishozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zitamurashe ari kumwe n’uwitwa Maniriho Saidi, ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu bihuru, mu gicuku cy’itariki 29 Kamena 2019.
Ahagana saa saba z’ijoro nibwo inzego za Uganda ngo zabazanye zikabajugunya mu bihuru mu gishanga cya Rwempasha kigabanya uturere twa Ntungamo(muri Uganda) na Nyagatare mu Rwanda.
Rugororotsi agira ati” Ni Imana twagize kandi habayeho ubushishozi bw’abashinzwe umutekano mu gihugu cyacu, ubu nari kuba narapfuye narahambwe kandi abatuzanye bo muri Uganda nibyo bashakaga”.
“Abakozi b’igisirikare cya Uganda ni abajura kandi barabyishinja, kuko batinyaga ko hagira ubabona iyo batuzana habona bakadusiga ku mupaka ahantu hemewe”.
Rugorotsi abivuga ashingiye ku kuba ngo yarirukanywe amaze kwamburwa ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 5,900(amanyarwanda asaga miliyoni eshanu), kandi ko agarutse yihagarika amaraso bitewe n’umugeri ngo yakubiswe mu kiziba cy’inda ubwo bari bakimufunga.
Rugororotsi w’imyaka 49, avuga ko yafatiwe muri Uganda ku itariki 24 Ukwakira 2018 yagiye kugura ibikoresho bigize ibinyabiziga(pieces de rechange), akaba yarafungiwe muri gereza zo muri Uganda mu gihe cy’amezi icyenda.
Mu mafaranga n’ibicuruzwa bye avuga ko byari bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 6,400, ngo bamugaruriye amadolari 500 yonyine.
Inzego za Uganda ziramushinja(kimwe nk’abandi Banyarwanda bajyayo), kuba intasi za Leta y’u Rwanda.
Avuga ko atigeze aba na ’Local Defense’ ariko Uganda ikamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya majoro, ngo wari uje kuneka no gutwara amakuru agaragaza imyirondoro y’abasirikare bakuru muri icyo gihugu.
Imyaka ibiri igiye gushira Abanyarwanda bajya muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, ndetse hakaba n’abamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bashinja Uganda kwica amasezerano agize uwo muryango.
